Abasikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri Uganda
umutekano

Abasikare babiri b’u Rwanda basoje amasomo muri Uganda

Imvaho Nshya

July 2, 2026

Ba Ofisiye Bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda Maj. Caleb Kamuntu na Maj J.D. Mageza Gasasira, basoje amasomo agenewe ba Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Kimaka riherereye mu Mujyi wa Jinja muri Uganda.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, witabiriwe n’Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riri Nyakinama, Brig Gen JC Ngendahimana na Col Emmanuel Ruzindana ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) bifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mipaka ushingira ahanini ku guhererekanya amakuru yafasha mu gukumira ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage.

1

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA