Abato murasabwa kudasinda amahoro ngo mwirare – Dr Uwituze
Imibereho

Abato murasabwa kudasinda amahoro ngo mwirare – Dr Uwituze

HITIMANA SERVAND

April 21, 2026

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Uwituze Solange yasabye urubyiruko kudaterera agati mu ryinyo ngo barangazwe n’amahoro n’umutuzo Igihugu gifite habe hagira ababaca mu rihumye bakongera guhembera urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabigarutseho ku wa 20 Mata 2026 mu Karere ka Rwamagana ubwo yifatanyaga n’abaturage n’abayobozi b’ako karere n’ab’Intara y’Uburasirazuba kwibuka no kunamira Abatutsi biciwe i Sovu mu cyahoze ari segiteri Kigabiro. Yavuze ko ibyago byagwiriye aka Karere byakozwe n’abantu barangije guta ubumuntu.

Ati: “Ni intimba n’umubabaro iyo twibuka Abatutsi benshi bishwe n’abaturanyi, ubuyobozi bw’igihugu cyabo, bakicwa bazira uko bavutse. Aka karere kabuze abasaga ibihumbi 80, ni amaboko y’igihugu twambuwe n’abari barangije gutakaza ubumuntu.”

Akomeza agira ati: “Byasabye ko haboneka abandi bazima bazi agaciro k’ubuzima bakongera kunamura Igihugu. Inkotanyi zarakoze, zatumye uyu munsi hari abahari barokotse, bakomye mu nkokora imigambi y’abicanyi bahigaga kutagira uwo basiga uzabara inkuru nkuko twabyumvise mu buhamya bwatanzwe.”

Yongeyeho ko nyuma y’imyaka 32 hari byinshi byakozwe u Rwanda rwongera kubakwa. Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana mu ngeri zitandukanye yaba mu burezi, mu kubona imirimo, kwita ku batishoboye n’ibindi. Dr. Uwituze avuga ko abavuka muri iki gihe n’abatarabaye muri ariya mateka, batayabwiwe ngo banayahe n’uburemere bwayo, bakeka ko umundezo barimo u Rwanda rwawuhoranye.

Ati: “Abato rero ntimurebe ibyo maze kuvuga igihugu kigezeho, cyane ko byo munabirebesha amaso ngo mwibagirwe aho twavuye. Ntimusinde amahoro n’umudendezo dufite uyu munsi ngo mwirare. Mufite uruhare rukomeye mu kurinda u Rwanda, mukumira abagifite umugambi wo kurugarura mu icuraburindi. Guhangana na bo rero bibasaba kumenya aya mateka, ukamenya uko usubiza unanyomoza abakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko batari bonyine kuko abatabazi babonetse. Ati: “Leta izakomeza kubaba hafi, hagiyeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abarokotse kugarura icyizere cy’ubuzima. Hari izijyanye n’uburezi, kubakira abadafite amacumbi, gusindagiza abanyantege nke n’ibindi. Leta yanyu irabakunda kandi izakomeza kubabungabunga, kandi turakomeza kubafata mu mugongo no kubakomeza.”

Urubyiruko rwaganiriye na Imvaho Nshya ruvuga ko impanuro bahawe ari ingenzi kandi ibyo biyumvira mu buhamya bituma ntawabayobya ngo babyemere.

Ndorimana Shadadi yagize ati: “Najyaga ntinya kuza kumva aya makuru avuga kuri Jenoside yabaye mu Rwanda. Hari igihe babivuga nkumva binteye ubwoba kandi ntarabibonye. Ariko uko ngenda ntera intambwe numva nkeneye kumenya ibyabaye nyakuri cyane ko iyo utabwiwe ukuri ushobora kumva ikinyoma.” Yakomeje avuga ko ashima impanuro bahawe yuko bakwiye kurinda iki gihugu amarira nk’ayo umubyeyi watanze ubuhamya yarize ahigwa.

Turatsinze Josue na we yagize ati: “Hari abavuga aya mateka ku mbuga nkoranyambaga ubona basa naho bakerensa ibyabaye. Ariko iyi ntimba Abatutsi bagize mu 1994 ntabwo ikwiye gusubira, kubikumira bizamperaho ubwanjye. Ibyo mbona muri izi nzibutso sinzi ko hari uwahirahira ashaka kunyobya ngo bikunde. Ntibishoboka.”

Abarokokeye i Sovu bavuga ko mu gihe cy’iminsi 7 gusa kuva tariki ya 13 Mata kugera 20 Mata mu 1994, Abatutsi bari bamazwe muri ibi bice bigizwemo uruhare n’uwari konseye Turatsinze ndetse n’uwari Burugumesitiri wa Komini Rutonde witwaga Bizimana ubu wakatiwe n’inkiko igihano cya burundu y’umwihariko.

Mu Rwibutso rwa Sovu haruhukiye imibiri 707, mu gihe mu Karere ka Rwamagana habarurwa abagera ku 84,308 baruhukiye mu nzibutso zitandukanye z’ako Karere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA