Abatutsi babaroshye mu mugezi wa Mukungwa bababeshye ko bajyanywe Arusha
Amakuru

Abatutsi babaroshye mu mugezi wa Mukungwa bababeshye ko bajyanywe Arusha

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 21, 2026

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Turere twa Nyabihu na Gakenke bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakoreshejwe amayeri y’ubugome aho Abatutsi bashukwaga ko bajyanywe Arusha, nyamara bagiye kwicwa no kurohwa mu mugezi wa Mukungwa.

Umwe mu barokotse Jenoside wahigwaga Murasandonyi Jean Marie Vianney   avuga ko abicanyi babeshyaga Abatutsi bakoresha amagambo abizeza amahoro n’ihumure, ariko bafite umugambi mubisha wo kubica.

Yagize ati: “Baratubwiraga ngo duhumure  turajyanwa Arusha, tukizera ko tugiye kurokoka. Ariko twagezwaga ku mugezi wa Mukungwa bakatujugunyamo n’abacu, benshi bahitaga bapfa.”

Akomeza avuga nanone ko Abicaga Abatutsi babaga bashingiye ku magambo abiba urwango yakwirakwijwe n’abayobozi bamwe, barimo Léon Mugesera, washishikarije abaturage kujugunya Abatutsi mu migezi ngo basubizwe iwabo muri Abisiniya, bikaba byaratumye ubwicanyi bukorwa mu buryo bwihuse kandi ndengakamere.

Mu cyahoze ari Komini Giciye ubu ni mu Karere ka Nyabihu, ubwicanyi bwategurwaga n’abayobozi batandukanye barimo abakonseye nka Uwanyirigira Jean, mu gihe abicanyi benshi bari baratorejwe ku Kabaya, abandi bagahugurirwa mu isantere y’ubucuruzi ya Vunga.

No mu cyahoze ari Komini Nyamutera, ubu ni mu Karere ka Gakenke, Abatutsi benshi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, ibikorwa byakorwaga n’Interahamwe zari zarateguwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yagaragaje impungenge z’uko hakiri abantu bahisha ukuri ntibagaragaze aho imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, anenga n’ubuyobozi bwariho icyo gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe kandi ari na bwo bwayiteguye.

Yagize ati: “Birababaje kuba nyuma y’imyaka irenga 30 Jenoside ibaye, hakiri abantu bazi aho imibiri y’abishwe yajugunywe ariko bagakomeza kubihisha. Turabasaba gutanga amakuru kugira ngo abo twabuze bashyingurwe mu cyubahiro.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gakenke, Twagirayezu Hamdoun, yagarutse ku buryo ubwo bwicanyi bwari buteguye.

Yagize ati: “Kujugunya Abatutsi mu mugezi wa Mukungwa ntabwo byari impanuka, byari gahunda yateguwe n’abayobozi n’Interahamwe. Ni yo mpamvu tugomba gukomeza gushaka ukuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, kandi nanjye ndakomeza kwinginga buri wese uzi aho abacu bajugunywe ku misozi hirya no hino kuduha amakuru.”

Abarokotse Jenoside bashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko ngo iyo Inkotanyi zitaza, nta n’umwe muri bo uba akiriho ubu, kuko Inkotanyi zabahaye ubuzima bushya none bagerageza kwiyubaka.

Kugeza ubu ku rukuta rw’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa hari urutonde rw’abantu bagera kuri 32 nyamara ngo haroshywemo imbaga y’Abatutsi, ubuyobozi bukaba busaba buri wese uzi ahaba harajugunywe imibiri y’abazize Jenoside kuhamenyekanisha.

Hashyizwe indabo mu mugezi wa Mukungwa mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywemo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA