Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi 
Mu Mahanga

Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi 

SHEMA IVAN

September 27, 2026

Abantu 27 bishwe barashwe mu bitero bibiri byakozwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro mu Mijyi ya Johannesburg na Cape Town yo muri Afurika y’Epfo. 

Igitero cya mbere cyabaye ku wa gatandatu mu Mujyi wa Johannesburg, ubwo abantu bitwaje imbunda binjiraga muri kabari bagatangira kurasa abantu bari barimo aho abantu 17 bishwe n’abandi 15 barakomereka. 

Nyuma y’amasaha make, kuri iki Cyumweru, abandi abantu 10 bishwe barasiwe mu nzu y’imyidagaduro iri mu gace kari hafi y’Umujyi wa Cape Town, mu gihe abandi 11 barakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Polisi yatangaje ko irimo guhiga abagize uruhare muri ubu bwicanyi, no kumenya icyateye uku kuraswa.

Ibi bitero bibiri byakozwe muri Afurika y’Epfo bikurikye ikindi cyabaye ku wa 23 Nzeri, aho abantu 11 barashwe barapfa abandi bane barakomereka nyuma y’uko abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero mu rugo ruherereye mu gace ka KwaMakhutha, hafi y’Umujyi wa Durban. 

Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ibibazo by’ubwicanyi n’ibyaha bikoreshwa intwaro. Polisi y’icyo gihugu igaragaza ko umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera bikomeye, aho Igihugu kiri mu bihugu bigaragaramo ubwicanyi bwinshi ku Isi, aho buri munsi habarurwa ubwicanyi bugera kuri 60.

Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi muri Afurika y’Epfo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA