Ikipe ya May Stars Continental Team yahawe uburenganzira n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi “UCI” gukorera mu Rwanda nk’ikipe iri ku rwego mpuzamahanga.
Iyi kipe yatangijwe n’abantu bakomoka mur Eritrea ari bo Aklilu Haile Zeweldi uzaba ari umutoza, Yonas Goitom Tesfamariam akaba ari umutoza wungirije ndetse n’Umunyarwanda, Rukundo Samuel.
Ikipe ya May Stars Continental Team yatangiranye abakinnyi 11 barimo 6 bakomoka mu Rwanda n’abandi 5 bakomoka muri Eritrea.
Aba bakinnyi ni Bigirimana Jean Nepo, Hakizimana Felicien, Kwizera Elie, Niyonshuti Jean Pierre, Nsabimana Jean Baptiste, Nsengiyumva Shemu (Rwanda), Natnael Abraham, Nigusebrahan Gebremichael, Nahom Kifle, Natan Medhanie, na Samuel Misgena (Eritrea).

Iyi kipe ikaba yiganjemo abakinnyi bahoze bakinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy “SACA” yakinnye imyaka 2 (2020 na 2021) amarushanwa mpuzamahanga ariko uyu mwaka wa 2022 ikaba itariyandikishije muri UCI.
Ikipe ya May Stars Continental Team izaba ihanganye na Benediction Ignite isanzwe ari ikipe mpuzamahanga ikaba ibarizwa mu Karere ka Rubavu.
