Amajyaruguru: Barashima Leta y’u Rwanda yimakaje iteganyagihe ribarinda ibihombo
Imibereho

Amajyaruguru: Barashima Leta y’u Rwanda yimakaje iteganyagihe ribarinda ibihombo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 27, 2026

Abaturage bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru barashimira Leta y’u Rwanda yimakaje ibikorwa by’iteganyagihe ribamenyesha uko ikirere gihagaze n’uko kizaba kimeze mu bihe biri imbere bigatuma bakora ibikorwa byabo badafite impungenge zo guhombywa n’imvura cyangwa izuba byinshi. 

Abavuganye na Imvaho Nshya bahamya ko kumenya uko ikirere kizaba giteye mbere y’igihe biri mu bibafasha gutegura neza ibikorwa byabo, by’umwihariko ubuhinzi, aho amakuru y’iteganyagihe abafasha guhitamo igihe cyo gutera, ubwoko bw’imbuto no gufata ingamba zo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi cyangwa izuba.

Bahamya ko ibyo bitabafasha mu buhinzi gusa, ahubwo bibafasha no gutegura ibindi bikorwa byabo bya buri munsi, birimo ibirori, ingendo, imirimo yo hanze n’ibindi bikorwa bisaba ko harebwa uko ikirere giteye.

Siborurema Schadrack, umuhinzi w’ibirayi n’ibigori wo mu Murenge wa Kinigi, avuga ko kumenya uko ikirere giteganyijwe bimufasha guhinga afite amakuru, aho gufata ibyemezo ashingiye ku gukekeranya.

Yagize ati: “Iyo umuntu ahinze atazi icyo ikirere gihatse mu minsi iri imbere arahomba cyane, kuko hari ubwo imvura iza ari nyinshi cyangwa se izuba bikaguhombya. Kuri ubu ntabwo tugihura n’ingorane zikomoka ku kirere cyane nko mu misi yashize.”

Eng. Providence Uwihoreye wo mu Karere ka Burera akaba rwiyemezamirimo mu bwubatsi, avuga ko atari abahinzi bavuga ko kumenya iteganyagihe bibafitiye akamaro gusa kuko n’abatekinisiye ribafasha cyane.

Yagize ati: “Iteganyagihe kurimenyeshwa no kurisobanukirwa byaradufashije cyane. Nkatwe warabyukaga ukajya ku gikwa byagera saa yine imvura ikaba iraguye kugeza saa kumi. Ubwo n’ibyo wari wubatse ikabihirika, ugahemba abakozi mbese twahuraga n’ibihombo bikomeye. Kuri ubu ndabyuka amakuru nkayumva kuri radiyo, ku mbuga nkoranyambaga, ngahita ngendera kuri gahunda za Meteo Rwanda, ndashimira uburyo Leta y’u Rwanda yateguye iyi gahunda.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, asaba abaturage gukomeza kugira amatsiko yo kumenya iteganyagihe no kuriha agaciro kuko ‘byagaragaye ko ubuzima bwa muntu bwubakiwe ku iteganyagihe.’

Yagize ati: “Iteganyagihe ni ngombwa kurisobanukirwa  kurishyira mu bikorwa, ngira ngo mwarabibonye ko ibiza byazahaje bimwe mu bice by’Intara yacu mu myaka yashize. Ibi byose ni ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ni isomo rero ko dukwiye kumenya ndetse tukubahiriza amakuru ya Meteo Rwanda, kuko byagaragaye ko kumenya iteganyagihe bigenda bitanga igisubizo cyiza.”

Meteo Rwanda ishishikariza abaturage kwimakaza umuco wo kugendera ku iteganyagihe

Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda, Antony Twahirwa, asaba inzego n’abaturage muri rusange gushingira ku iteganyagihe mu igenamigambi no mu gufata ibyemezo.

Kugira ngo amakuru y’iteganyagihe agere ku muntu uyakeneye, Meteo Rwanda ikorana n’inzego n’abafatanyabikorwa batandukanye bayafasha kuyageza ku baturage.

Antony Twahirwa yagize ati: “Kugira ngo amakuru asakare ku Banyarwanda benshi twifashisha itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, inzego za Leta, abashinzwe ubuhinzi n’abakangurambaga mu by’ubuhinzi, kugira ngo amakuru y’ubumenyi bw’ikirere atarangirira ku rwego rw’abayakora gusa, ahubwo ahinduke inama umuturage ashobora gukoresha mu gufata icyemezo.”

Antony Twahirwa, avuga ko bazakomeza kugeza ku baturage amakuru y’iteganyagihe

Ibi bihura n’uburyo gahunda zo kugeza amakuru y’ikirere ku bahinzi zagiye zikorwa mu Rwanda, aho amakuru anyuzwa ku bakozi b’ubuhinzi, abakangurambaga, amatsinda y’abahinzi, radiyo n’andi makuru agezwa ku baturage.

Ubushakashatsi ku itangwa rya serivisi z’ikirere mu buhinzi mu Rwanda bugaragaza ko itangazamakuru, abakozi b’iyamamazabuhinzi n’abakorerabushake ari bamwe mu bahuza amakuru y’ikirere n’abahinzi.

Meteo Rwanda kandi ishyira amakuru yayo ku rubuga no ku mbuga nkoranyambaga, ikanatanga nomero itishyurwa 6080, mu rwego rwo korohereza abaturage kuyageraho.

Igihembwe cy’ihinga A 2027 kizagira imvura izagenda yiyongera

Mu gihe abahinzi bitegura igihembwe cy’ihinga A 2027, amakuru y’iteganyagihe ry’imvura ya Nzeri–Ukuboza 2026 afite akamaro mu gutegura imirimo izatangira mu gihe cy’itumba.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura y’igihembwe cya Nzeri kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2026 iteganyijwe kuba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa mu gihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 300 na 1 000 bitewe n’ahantu.

Muri rusange, byari biteganijwe ko Nzeri izagira imvura iri munsi y’impuzandengo, ariko ikagenda yiyongera mu mezi akurikiraho. Ibi bisobanura ko abategura ibikorwa by’ubuhinzi bagomba gukomeza gukoresha n’andi makuru magufi atangwa na Meteo Rwanda, aho gushingira ku iteganyagihe ry’igihembwe gusa.

Iteganyagihe ryerekana ko imvura y’iki gihembwe ishobora gutangira kugwa hagati ya 15 Nzeri na 13 Ukwakira 2026, bitewe n’ahantu, ikazarangira hagati ya 15 na 29 Ukuboza 2026.

Meteo Rwanda kandi iraburira ko mu ntangiriro z’iki gihembwe hakwiye kwitabwa ku nkuba n’umuyaga ukomeye, mu gihe imvura nyinshi ishobora gutera amazi atemba ku misozi, isuri n’imyuzure. Ni yo mpamvu abaturage n’inzego z’ubuhinzi basabwa gukoresha amakuru y’iteganyagihe n’amakuru y’imbuzi kugira ngo bafate ingamba hakiri kare.

Ku bahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, gukoresha amakuru y’iteganyagihe bishobora kubafasha guhuza igihe cyo gutera n’imiterere y’imvura, gutegura imbuto n’inyongeramusaruro, ndetse no gufata ingamba zo kurwanya isuri.

Meteo Rwanda isanzwe isaba abahinzi gukoresha iteganyagihe mu buryo bujyana n’ibikorwa byabo, aho amakuru y’igihembwe agomba kunganirwa n’ay’iminsi n’ay’igihe gito kugira ngo ibyemezo bifatwe hashingiwe ku makuru agezweho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA