Abikorera n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barifuza ko haboneka ahantu hahoraho kandi hisanzuye ho gukorera imurikagurisha, bavuga ko kuba risanzwe ribera mu nkengero z’ikibuga cya Stade Ubworoherane bibagiraho ingaruka, cyane cyane ku bafite ibikorwa bisaba ahantu hasukuye kandi hisanzuye.
Babivuze nyuma y’Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru ryabaye muri Kanama 2026, aho bamwe mu bacuruzi n’abashoramari bagaragaje ko batabonye ibibanza bihagije byo kumurikamo ibikorwa byabo, mu gihe abandi bakorera mu nkengero z’ikibuga cya Stade Ubworoherane bavuga ko bahura n’ikibazo cy’umukungugu.
Nsabiyumva Eugene, umwe mu bashoramari bo mu Karere ka Burera bitabira imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko iyo yitabiriye imurikagurisha azana ibicuruzwa byinshi, ariko ikibazo kikaba kubona aho abishyira ahantu hisanzuye kandi habereye kwakira abakiliya.
Yagize ati: “Mu bihe by’imurikagurisha dufata ibibanza mu nkengero z’ikibuga cya Stade Ubworoherane, ntabwo haba hisanzuye. Ivumbi riba rigwa mu bicuruzwa byacu. Nk’abafite resitora, aba ari ikibazo gikomeye. Abanyuraho n’amaguru baba batumura ivumbi, abafite ibikinisho by’abana nk’imodoka baba bicajemo abana, na zo ziba zitumura ivumbi, intara yacu ikeneye aho gukorera imurikagurisha.”
Nsabiyumva avuga ko hakwiye gushakwa ahantu hihariye ho gukorera imurikagurisha, kugira ngo abikorera babashe kumurika no kugurisha ibikorwa byabo mu buryo buboneye.
Yagize ati: “Twifuza ko Intara yacu yazashaka aho twajya tumurikira ibyo dukora, kandi imurikagurisha ntirikabe inshuro imwe mu mwaka.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Theonas Tugengwenayo, avuga ko ikibazo cy’ahantu ho gukorera imurikagurisha kizwi, ndetse ko abahagarariye abikorera bakigejeje ku buyobozi bw’Intara.
Yagize ati: “Ikibazo cyo kuba koko ahakorerwa imurikagurisha hatisanzuye kirazwi kandi bigaragarira amaso, kuko hari na bamwe mu bashoramari babura aho gushyira ibicuruzwa byabo kubera ko batabona aho babishyira.”
Akomeza avuga ko hakenewe igisubizo kirambye, aho gukomeza gukoresha Stade Ubworoherane mu buryo bushobora no kugira ingaruka ku bikorwa byayo.
Yagize ati: “Ntabwo twavuga ngo turubaka amahema arimo ibicuruzwa muri Stade, byaba ari ukwangiza ikibuga. Turizera ko mu minsi iri imbere iki kibazo kiba cyabonewe umuti urambye.”
Guverineri Mugabowagahunde Maurice, avuga ko ikibazo cy’ahantu habereye gukorera imurikagurisha kizwi kandi kiri mu bibazo biri kwitabwaho.
Yagize ati: “Ni byo koko mu Ntara yacu bigaragara ko nta hantu hafatika ho gukorera imurikagurisha. Ibi rero nk’ubuyobozi bw’Intara twatangiye gushakisha aho imurikagurisha ryajya ribera hisanzuye.”
Avuga ko ibiganiro hagati y’ubuyobozi n’abikorera byatangiye, kandi ko hari icyizere cyo kubona ahantu hashya ho gukorera imurikagurisha.
Yagize ati: “Ntabwo nakubwira ngo turaba tubonye igisubizo mu gihe kingana iki, ariko turimo gushaka igisubizo, kandi twe n’abikorera muri iyi Ntara ibiganiro birimo kugera ku gisubizo cyiza. Mu minsi mike rero turaba twabonye ikibanza cy’imurikagurisha.”
Abikorera bavuga ko kubona ahantu hahoraho kandi hisanzuye ho gukorera imurikagurisha byafasha abacuruzi n’abashoramari kumurika ibikorwa byabo neza, kongera abakiliya no guteza imbere ubucuruzi muri rusange.
Banifuza ko imurikagurisha ryajya rikorwa kenshi, aho kuba igikorwa kiba rimwe mu mwaka, kuko babona ko ryabafasha kubona amasoko mashya no kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi byabo.
