Umutozaw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko nubwo Mali ari ikipe nziza ariko amanota atatu agomba gusigara mu Rwanda ku mukino uzahuza impande zombi.
Ibi ni ibyo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, mbere y’uko amakipe yombi ahura mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Yagize ati: “Tuzi icyo kwitega; Mali ni ikipe nziza. Gusa tuzi icyo dushaka, dukeneye amanota atatu ejo. Tumeze neza, umwuka ni mwiza, ndetse ndizera ko amanota azasigara hano i Kigali ejo.”
Ni mu gihe Kapiteni Bizimana yasabye Abanyarwanda kuza ari benshi gufasha Amavubi kwihorera kuri Mali. Kuko umukino uheruka abafana bayo batumye umusifuzi w’umukino ajya ku gitutu.
Ati “Ubutumwa naha Abanyarwanda ni ukuzaza kudusunika, kudushyigikira. Muri Mali, abafana bagize uruhare cyane, bashyize igitutu ku musifuzi, cyane iyo twabaga tumaze gutsinda igitego. Atangira gutanga amakarita atumvikana.”
Umukino w’umunsi wa Kane mu Itsinda K, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo ku wa wa kabiri, tariki 17 Ugushyingo 2026, saa Tatu.
Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyongereye amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika, u Rwanda ruherukamo mu myaka 22 ishize.
Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Mali, n’amanota icyenda ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota atandatu, Cape-Vert n’iya gatatu n’amanota atatu mu gihe Liberia ari iya nyuma n’ubusa.

