Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y‘Ubucamanza mu Rwanda, Mukantaganzwa Domitilla yifatanyije na UR- Huye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abari abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda, yibutsa ko amateka mabi atari akarande, atari n’umurage Abanyarwanda bakwiye kuba bazungura.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, kibera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kwifatanya by’umwihariko n’abayirokokeye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no kunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y’u Rwanda bagera kuri 563.
Yagize ati: “Ijoro ribara uwariraye kandi amateka mabi si akarande si n’umurage Abanyarwanda dukwiye kuzungura.”
Mukantanganzwa yavuze ko kwibuka ari uguha agaciro ubuzima bw’Abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwanya wo guha agaciro ubuzima bw’abacu bishwe no gutekereza ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu, kugira ngo tuyakuremo amasomo adufasha gukomeza kubaka u Rwanda buri Munyarwanda yibonamo kandi yishimiye kubamo.”
Yasobanuye ko u Rwanda rwa mbere ya 1994, rwaranzwe n’ivangura n’amacakubiri, byashyigikiwe na politiki y’imiyoborere mibi, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ari nabyo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Kuba hari abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi bishwe na bagenzi babo ntibitangaje, kuko iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yagenderaga kuri politiki y’ivangura n’amacakubiri yari yarimakajwe mu miyoborere y’u Rwanda, muri Repubulika ya mbere yari iyobowe na Kayibanda Gergoire n’iya kabiri yari iyobowe na Habyarima Juvenal.”
Yanibukije kandi ko ari inshingano ya buri Munyarwanda kurwanya iyo migirire mibi
Ati: “Kurandura ivangura n’amacakubiri byari byarimitswe mu miyoborere y’u Rwanda. Ni inshingano kuri buri Munyarwanda cyane cyane abayobozi n’abakuru kuko basobanukiwe ububi bwabyo.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla yashishikarije urubyiruko kurangwa n’indangagaciro nyarwanda.
Ati: “Ndabibutsa ko ari mwe mbaraga z’u Rwanda kandi ko ari mwe bayobozi b’ejo, ni yo mpamvu mu ndangagaciro zikwiye kubaranga hakwiye kubamo gukunda iki Gihugu, kugira ukuri, guharanira ubutabera no kurwanya akarengane.
Yasabye ababyeyi n’abarezi gutoza abana indangagaciro nyarwanda zibubakamo ubumuntu, ndetse yibutsa ko hakwiye kwirindwa ivangura n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo ubwo ari bwo bwose.


