Urugendo ruganisha ku matora ya OIF u Rwanda rufitemo umukandida 
Politiki

Urugendo ruganisha ku matora ya OIF u Rwanda rufitemo umukandida 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

May 18, 2026

Mu gihe abakandida bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) basoje gutanga kandidatire zabo ku wa 15 Gicurasi 2026, imyiteguro y’amatora irarimbanyije ku Muryango no mu bihugu byatanze abakandida.

Mu bihugu byatanze kandidatire harimo n’u Rwanda rwatanze Madamu Mushikiwabo Louise, uhatanira kuyobora muri manda ya gatatu kuva yatangira izi nshingano yatangiye muri Mutarama 2019 akaba amaze gukoramo amavugurura anyuranye kugeza uyu munsi.

Nk’uko bishimangirwa na Oria Kije Vande Weghe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri OIF akaba n’Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru, ni ubwa mbere hagiye kuba amatora asesuye. Yavuze ko imyiteguro y’ayo matora azaba abaye ubwa mbere irimbanyije, akazabera i Phnom Penh muri Cambodge ahazateranira Inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma z’ibihugu bihuriye muri Francophonie. 

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Oria Kije yagize ati: “Turimo kwitegura amatora azaba mu kwezi k’Ugushyingo muri Cambodge, ari bwo bwa mbere mu mateka y’uyu Muryango ko hazaba amatora nyayo, kuko mbere habagaho ikintu cyo kumvikana hagati y’abayobozi, ariko nta gutora kubayeho.”

Yavuze ko kandidatire z’abahatanira uwo mwanya zamaze gushyikirizwa u Bufaransa nk’igihugu giheruka kwakira Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu y’ubushize yabereye i Paris mu kwezi k’Ukwakira 2024. Yavuze ko igikurikiraho ari uko u Bufaransa buzandika abo bakandida bose, hanyuma bugashyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa OIF urutonde rw’abiyamamaza.

Yakomeje agira ati: “Noneho ikizakurikira, abo bakandida bose bazagira amahirwe yo kwivuga imyato no kugaragaza imigabo n’imigambi yabo imbere y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu bose [bihuriye muri OIF]. Bazahurira i Paris mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, iyi nama izayoborwa n’igihugu cya Cambodge kuko ari cyo kizakira Inama y’Abakuru b’ibihugu ikurikira.”

Oria Kije akomeza ashimangira ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga na bo bazakora raporo bakayishyikiriza Abakuru b’Ibihugu bakoze kugira ngo bazafate umwanzuro bafite icyo baheraho muri icyo gihe cy’amatora nyir’izina. 

Amahirwe  y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu ku Banyarwanda 

Oria Kije avuga ko igihe cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma kizaba amahirwe akomeye yo guhanga ubufatanye n’imikoraire mishya hagati y’ibigo n’abikorera bo mu bihugu bihuriye mu Muryango OIF. Yavuze ko iyi nama izaba ifite andi mahuriro atandukanye, harimo n’iryitwa FrancoTech rizaba rigizwe n’imurikabikorwa ry’abahanze udushya mu ikoranabuhanga, barimo ibigo bikomeye n’ibigitangira, abikorera ndetse n’abamurika ibikorwa bitandukanye. 

Ni ubwa kabiri FrancoTech izaba ibaye kuko ubwa mbere yabereye i Paris, bityo Ubunyamabanga bwa OIF bukaba bwifuza ko Abanyarwanda batangira kwitegura uko bazabyaza umusaruro ayo mahirwe. 

Oria Kije ati: “Njyewe rero nashishikariza Abanyarwanda babishoboye, bumva bagira icyo bavanamo nk’umusaruro, ko bakwiyandikisha bakazajya i Cambodge guhura n’abandi bashoramari b’ibindi bihugu kuko wenda bazavayo hari icyo bavanyemo.  Abafite ibyo bakwerekana cyangwa se bakaba bahura n’abantu bazakorana, guhura n’abantu bavuye muri biriya bihugu harimo inyungu nyinshi.”

Mu bandi bakandida bamenyekanye ko bahataniye umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF harimo Juliana Amato Lumumba, wabaye Minisitiri w’Umuco wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba n’umukobwa wa Patrice Lumumba. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA