Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola. Ubwoko bwa Virusi bwayo bwabonetse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda bwahawe izina rya “Bundibugyo Virus (BDBV)”. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko ubusanzwe virusi ya Ebola yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza. Iyo Minisiteri ivuga ko Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara, isha, inguge, ingagi, inkende, ibitera, n’izindi.
Mu butumwa MINISANTE yatanze isobanura byinshi kuri iki cyorezom yagaragaje ko iyo ndwara yandura cyane ndetse ikanica cyane ku buryo ishobora kwica hagati ya 50% – 90% by’abayirwaye. U Rwanda rwemeje ko rukomeje gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola cyatangajwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda.
Kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda ariko Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi, u Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gupima no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka iruhuza na RDC.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko amatsinda y’abaganga yiteguye, ndetse n’uburyo bwo kugenzura ibyorezo bwashyizwemo imbaraga kandi ikomeje gukorana n’abafatanyabikorwa hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda.
Ubwoko bwa Virusi ya Ebola yabonetse mu karere bwahawe izina rya , ‘Bundibugyo’, ikaba kandi yashyizwe mu cyiciro cy’icyorezo kireba Isi yose nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Ibimenyetso bya Ebola
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umuntu wese wanduye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 2 na 21.
Ibyo bimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, guhitwa cyane kandi kenshi, kubabara imikaya no mu ngingo, kuruka, kubabara mu nda no mu muhogo, gutukura amaso, ucika intege no kuribwa mu ngingo, gusesa ibiheri ku mubiri no kuva amaraso ahari umwenge hose.
Uko Ebola yandura
Umuntu ashobora kwandura Ebola igihe akoze ku maraso n’andi matembabuzi yose y’umuntu uyirwaye, uwishwe na Ebola, cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamanswa irwaye cyangwa yishwe na Ebola.
Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, umusarane, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.
Ashobora kwandurira ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola igihe bitasukuwe cyangwa hatasukuwe neza mu buryo bukwiye.
Umuntu yandura akoze ku murambo w’umuntu wishwe na yo atarabihuguriwe kandi atambaye imyambaro imurinda, yita ku murwayi wa Ebola, amuvura, amusukura cyangwa ashyingura umurambo w’uwo yishe atambaye ibikoresho byabugenewe bimukingira.
Igihe itangira kwandurira
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kwanduza abandi igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi cyane cyane umuriro ariko mbere y’uko agaragaza ibimenyetso ntaba yanduza.
Iyo indwara ya Ebola igaragaye hakiri kare, umurwayi akihutira kugera kwa muganga, aba afite amahirwe menshi yo gukurikiranwa agakira.
Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda kugira isuku y’aho batuye no gukaraba intoki neza kandi kenshi kuko ari uburyo bw’ingenzi mu gukumira no kurwanya indwara ya Ebola n’izindi ndwara zose ziterwa n’isuku nke.
Basabwa kumenya ibimenyetso byayo, uko yandura n’uko bayirinda, kwihutira kwiha akato mu gihe umuntu yikekaho kuba yanduye Ebola, kwihutira kumenyesha Umujyanama w’Ubuzima cyangwa izindi nzego z’ubuyobozi igihe cyose hari ugaragaje ibimenyetso, wirinda gukora ku muntu ufite umuriro kandi uyikekwaho, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa mu duce turimo icyorezo no kwirinda gukora ku murambo w’umuntu yishe.
MINISANTE isaba kandi kwirinda gukora ku nyamanswa zo mu ishyamba zipfushije, gutanga amakuru hakiri kare ku wakekwa cyangwa akagira uburwayi budasanzwe ahamagara ku 114 cyangwa akihutira kugera ku ivuriro rimwegereye.
