Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze iya Sudani ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, witabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’abandi bayobozi batandukanye.
Amavubi U23 yatangiye neza umukino ku munota wa 10 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Abdoul Niyigena n’umupira ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Daniel Muhoza.
Mu minota 20, iyi kipe y’Igihugu yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi basatira barimo Sultan Sibomana na Honore Shingiro bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.
Ku munota wa 29, Shingiro Honore yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Muhoza Daniel, ariko umusifuzi wo ku ruhande Nouho Ouattara wo muri Côte d’Ivoire, amanika igitambaro ko yaraririye
Ku munota 35’ Amavubi yashoboraga kubona igitego cya kabiri kuri Coup-Franc nziza yatewe na Sindi Jesus Paul ariko umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Sudani igitego 1-0.
Amavubi yakomeje gukina neza mu igice cya kabiri bidatsinze ku munota wa 47’ Honore Shingiro yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Muhoza Daniel.
Umutoza w’Amavubi U23, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka ashaka ko ikipe ye itsinda ibitego byinshi, akuramo Kayibanda Smith ukina mu kibuga hagati, ashyiramo Yangiriyeneza Erirohe utaha izamu.
Muhoza Daniel yahise atera ishoti mu izamu, rikubita igiti cy’izamu rivamo. Bwari uburyo bwiza bw’igitego ku Mavubi U23.
Ku munota wa 78, umunyezamu wa Sudani U23 yasohotse nabi, Sindi Paul Jesus amutanga umupira ahita atera ishoti rigana mu izamu, hajyamo igitego cya gatatu.
Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Sudani ibitego 3-0 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abaterengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri mu 2027.
Umukino wo kwishyura uzabera i Juba muri Sudani y’Epfo ku wa 5 Ukwakira 2026.
Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi izahura na Cameroon mu ijonjora rya Kabiri rizakinwa mu Gushyingo 2026.



