Anthony Guidera wamamaye muri filimi ‘The Godfather, Part III’ yitabye Imana
Amakuru

Anthony Guidera wamamaye muri filimi ‘The Godfather, Part III’ yitabye Imana

MUTETERAZINA SHIFAH

June 10, 2026

Umukinnyi wa filime Anthony Guidera, wamamaye cyane nyuma yo kugaragara mu yiswe The Godfather Part III, yitabye Imana afite imyaka 65 nyuma y’ibyumweru bike arwariye iwe mu rugo.

Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugore we, Valarie Guidera, wavuze ko umugabo we yajyanywe kwa muganga ku wa 11 Gicurasi 2026 nyuma y’uko umutima we uhagaritse gutera mu buryo butunguranye ari mu rugo rwabo ruherereye mu majyepfo ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru atangwa n’umuryango we avuga ko Anthony Guidera yaguye igihumure, ahita ajyanwa kwa muganga byihutirwa. Yamaze ibyumweru bitatu ari ku byuma bimufasha guhumeka, mbere y’uko umuryango we ufata icyemezo cyo kumusubiza mu rugo kugira ngo nibiba ngombwa yitabe Imana ari kumwe n’abo akunda.

Mu butumwa Valarie Guidera yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 10 Kamena 2026, yemeje urupfu rw’umugabo we ndetse anatangaza ko yitabye Imana ku wa 6 Kamena 2026.

Yagize ati: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rutunguranye rw’umukunzi wacu Anthony. Turababaye cyane kandi turacyagerageza kwakira ibi bihe bikomeye. Yitabye Imana ku wa 6 Kamena 2026. Kugeza ubu abaganga ntibaramenya ikibazo nyirizina cyatumye umutima we uhagarara.”

Anthony Guidera yamenyekanye cyane mu 1990 ubwo yakinaga muri filime The Godfather Part III, aho yakinnye ari umurinzi w’umutekano witwaga Anthony.

Nyuma y’iyo filime yakomeje kwigaragaza muri sinema zitandukanye zirimo Species yasohotse mu 1995, The Rock na Armageddon.

Yanagaragaye kandi muri filime z’uruhererekane zakunzwe n’abatari bake zirimo Baywatch, Angel, Renegade na Star Trek: Deep Space Nine.

Urupfu rwe rwashenguye benshi mu bakunzi ba sinema, by’umwihariko abakurikiranye ibikorwa bye byaranze sinema ya Hollywood mu myaka ya 1990 n’iya 2000.

Umugore we Valarie Guidera ni we wahamije inkuru y’urupfu rwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA