APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League
Amakuru

APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League

SHEMA IVAN

October 16, 2026

APR FC yatsinzwe na Zamalek SC yo mu Misiri igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026.

APR FC yari imbere y’abafana yatangiye umukino n’imbaraga nyinshi isatira cyane izamu rya Zamalek SC ishaka igitego hakiri kare.

Mu minota 15, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira izamu rya Zamalek ishaka gutsinda igitego ariko ikagorwa no kumena urukuta rwayo, mu gihe iyi kipe yo mu Misiri na yo yanyuzagamo igasatira ariko ba rutahizamu bayo bakirangaraho.

Mu minota 30, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje gusatira harimo ishoti rikomeye ryatewe na Uwiyaremye Fidali, umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 45, APR FC yongeye kubona amahirwe yo gufungura amazamu ku ikosa Ishimwe Christian yahannye, umupira ukubita umutambiko w’izamu, umunyezamu akoraho ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira bikomeye izamu rya Zamalek SC harimo koruneri zikurikanya yabonye, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Zamalek SC bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 53, Iyi kipe y’Ingabo yibwiraga ko yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Djibril Ouattara ariko umusifuzi wo ku ruhande, agaragaza ko yaraririye.

Ku munota wa 60, Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yakoze impinduka Uwiyaremye Fidali asimburwa na Hakim Kiwanuka.

Mu minota 70, APR FC yakomeje gusatira bikomeye izamu rya Zamalek yakiniraga cyane mu rubuga rwayo harimo umupira Hakim Kiwanuka yananiwe gushyira mu izamu, usanga Amani awuhinduye Ouattara awushyira ku mutwe, ujya hanze.

Iminota 10 ya nyuma Zamalek SC yongereye imbaraga isatira izamu rya APR FC bidatinze ku munota wa 89 rutahizamu Nasser Mansy Dessouky Ahmed Elsayed, yatsinze igitego nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi bayo bugarira.

Umukino warangiye Zamalek SC yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo ku wa 24 Ukwakira 2026, Ikipe y’Ingabo izaba isabwa kwishyura igitego ndetse ikarenzaho ibindi.

Ikipe izakomeza hagati yazo zombi, izajya mu matsinda ya CAF Champions League.

Amafoto: TUYISENGE Olivier

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Zamalek SC yabanje mu kibuga
‎Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi
Memel Dao agerageza gushaka inzira hagati y’abakinnyi ba Zamalek SC
Abafana ba APR FC bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba Zamalek SC bishimiye intsinzi y’ikipe yabo i Kigali
Ingabo z’u Rwanda zaje gushyigikira APR FC icakirana na Zamalek SC
Uwiragiye Fidali yabonye amahirwe yo gutsinda igitego mu mpera z’igice cya mbere biranga
APR FC yatsindiwe mu rugo na Zamalek SC igitego 1-0

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA