Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Ava Peace yatangaje ko indirimbo yahuriyemo na mugenzi we Joshua Baraka izasohoka mu Ugushyingo 2026, nyuma y’amezi agera muri atanu itegerejwe dore ko hashize igihe baratangaje ko barimo gukorana indirimbo.
Ava Peace yabitangaje mu kiganiro yagiranye na NBS After 5, aho yavuze ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka kandi ko yizeye ko izaba indirimbo ikomeye izakundwa n’abatari bake.
Ati: “Indirimbo nakoranye na Joshua Baraka izasohoka vuba cyane. Izasohoka mu Ugushyingo uyu mwaka, ni indirimbo ikomeye kandi nishimiye cyane, impamvu byatwaye igihe byari ukugira ngo dutegurire abakunzi bacu ibyiza bibakwiye.”
Yanatangaje ko Joshua Baraka yagize uruhare rukomeye mu muziki we kuko bitagarukiye gusa ku gukorana indirimbo ahubwo hari n’iyo yamwandikiye. Ati: “Yanyandikiye n’indi ndirimbo urumva ko akomeje kugira uruhare runini mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Ubu mfite indirimbo ebyiri zanditswe na Joshua.”
Ku wa 17 Mata 2026, ikinyamakuru Sqoop cyatangaje ko aba bahanzi bari bamaze gukorana ndirimbo, ndetse icyo gihe Ava Peace abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye gukorana na Baraka.
Indirimbo nshya ya Ava Peace na Joshua Baraka itegerejwe gusohoka mu Ugushyingo 2026, mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje kwagura ibikorwa byabo no gukorana n’abandi bahanzi.
