Ayra Star yahishuye ko yigeze gucuruza inyanya ku gataro
Ibyamamare

Ayra Star yahishuye ko yigeze gucuruza inyanya ku gataro

MUTETERAZINA SHIFAH

May 15, 2026

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Ayra Star yahishuye ko yigeze gucuruzaho inyanya ku gataro afatanya na nyirakuru ariko akaza kubihagarika kubera imbogamizi y’uko bari batuye ahatarabaga umuriro w’amashanyarazi.

Yabigarutseho ubwo yari mu nama ya ‘Global Citizen Now’ yabereye i New York City tariki 14 Gicurasi 2026, ashimangira ko ubuzima bwe bwari kuba bwiza kurushaho iyo aza gukurira ahantu hari amashanyarazi.

Yagize ati: “Nkiri umwana nafashaga nyogokuru gucuruza inyanya, byabaga ari ihame ko tuzicuruza zikarara zishize kuko tutagiraga umuriro ngo nibura izisigaye umuntu abe yazikonjesha (muri Frigo). Ngera aho ndabihagarika ntangira gukurikira impano yanjye.”

Yunzemo ati: “Ngitangira umuziki nawufatanyaga n’amasomo byabaga bigoye kuko hari ubwo navaga gukora imyitozo yo kuririmba natutubikanye ibyuya kandi iyo haba ibyuma bitanga umuyaga (air condition) nari kujya ngera kuri bagenzi banjye meze neza ntibanseke byanteraga ipfunwe cyane.”

Icyakora Ayra Starr avuga ko ubwo buzima bugoye ari bwo bwamusunikiraga buri gihe gukora cyane agahamya ko ikibazo cyo gutura ahatarabaga amashanyarazi byamuteye umujinya agakora cyane ngo atazahasazira.

Nubwo Ayra Strarr avuga ko we yahiriwe yasabye abayobozi bo muri Afurika gushakira umuti ikibazo cy’amashanyarazi ku mugabane, ashimangira ko buri mwana akwiriye kubona amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze kugira ngo akure neza afite byose byamufasha guhanga udushya n’ibindi byose yifuza gushyira mu ngiro.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA