Karongi: Umwarimu wigishaga ikoranabuhanga yarohamye mu Kivu arapfa  
Imibereho

Karongi: Umwarimu wigishaga ikoranabuhanga yarohamye mu Kivu arapfa  

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 24, 2026

Nahimana Ernest, w’imyaka 30, wigishaga ikoranabuhanga muri GS Sainte Marie Kibuye, mu Karere ka Karongi, yarohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa 23 Gicurasi 2026, ahita apfa.

Ngendahimana Félicien wamurohoye, yabwiye Imvaho Nshya ko yari ari mu kazi ke ko guha abaza kuri pulaje ibyo bakeneye byo kurya no kunywa, uwo mwarimu wari usanzwe ahaza koga, azana n’undi musore, yambara umwambaro wabugenewe ajya koga mugenzi we, we ntiyoga.

Ati: “Yari asanzwe aza akoga akagera kure anambaye umwambaro wabugenewe, akagaruka nta kibazo, koga yari abizi neza rwose n’uwo mwambaro yari awambaye neza. Yaje n’ubundi arawambara ajya koga nk’uko bisanzwe, yogana n’abandi, hashize akanya abo boganaga bavamo asigarana n’undi wogeraga hafi ye.”

Yongeyeho ati: “Nahanyuze murebye mbona umutwe wibira kandi yambaye uwo mwambaro n’abari ku nkombe bavuga ngo ‘uriya muntu ari kwibira.’ Nahise noga mugezeho murohoye nsanga yashizemo umwuka.

Jye n’abari aho twaketse ko ari nk’indwara yagendanaga yamwishe kuko uburyo yapfuyemo ubusanzwe ntibwumvikana. Tukimurohora twamushyize ku nkombe Polisi, RIB n’abayobozi baraza baramureba, umurambo ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma,ni ryo rizemeza nyir’izina icyo yazize.”

Avuga ko ari bwo bwa mbere yari abonye umuntu wambaye umwambaro umurinda kurohama, anazi koga arohama agapfa.

Umuyobozi wa GS Sainte Marie Kibuye, Soeur Musabyimana Scholastique, yavuze ko bakibimenya bahise batabara, umurambo bawujyana mu bitaro bya Kibuye.

Ati: ”Yarohamye mu ma saa kumi z’umugoroba. Urupfu rwe rwatubereye amayobera kuko yari asanzwe azi koga n’umwambaro wabugenewe twawumusanganye. Yigishaga ikoranabuhanga kuva mu wa mbere kugera mu wa 6, yari amaze amezi 3 gusa ahageze. Tugize icyuho gikomeye cyane kuko yari umwarimu ushoboye kandi wenyine ubifitiye impamyabumenyi.”

Yongeyeho ati: “Turamara impungenge abana n’ababyeyi babo ko igihe tugitegereje ko ababishinzwe baduha undi turirwanaho nk’intore, kuko ni we wenyine wigishaga iryo somo, turarebamo abagerageza barigabane babe baryigisha.”

Yavuze ko uyu mwarimu ari uwo mu Karere ka Rubavu, yihanganisha umuryango we n’abarezi bagenzi be, avuga ko bari bufashe umuryango mu ishyingurwa no kuwufata mu mugongo nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, na we yihanganishije umuryango wagize ibi byago, kimwe n’ishuri yigishagamo.

Ati: “Dutegereje ibisubizo bitangwa n’abaganga bamusuzumye, ni byo biza kutubwira niba hari ikindi kibazo yari afite.”

Nyakwigendera nubwo yari ingaragu asize uruhinja rwonka, rubana na nyina na we w’umwarimukazi, nk’uko na byo Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umuyobozi w’ishuri, Soeur Musabyimana Scholastique.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA