Nyuma y’imyaka isaga 9, Umunyamisiri w’imyaka 34 akinira Liverpool yo mu Bwongereza, yasezeweho n’abafana nyuma yo kuyikinira umukino wa nyuma ku Cyumweru bahuriyemo na Brentford F.C banganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo hari herekanywe filimi zisingiza ibigwi by’uyu mugabo hamwe na Roberstson na we wasezeweho biturutse ku muhati wabo, n’umusaruro bagaragaje mu gihe bamaze bakinira iyi kipe.
Umukino urangiye, abo bagabo bombi bakorewe urukuta n’abakinnyi maze banyuramo hagati babakomera amashyi, abafana babaririmbira indirimbo y’iyi kipe yitwa Ntuzigera ugenda wenyine cyagwa “You Will Never Walk Alone” ibyatumye amarangamutima aba menshi maze Mohamed Salah amarira aramusaguka.
Nyuma yaho yatangaje ko ubusanzwe adakunda kugira amarangamutima ariko ko ibi byo byamurenze ndetse bimuhaye ibihe bikomeye, yagize ati: “Narize cyane kurenza ikindi gihe mu buzima bwanjye, biragoye cyane gusiga ahantu nkaha, ubusanzwe sinkunda kugira amarangamutima, ariko byangoye, twabigezeho kandi twagejeje ikipe aho ibarizwa”.
Yahaye kandi abakinnyi bagenzi be ubutumwa bugira buti ‘ubutuma naha abakinnyi bagenzi banjye ntabwo bisaba impano gusa, ahubwo ni ugukora cyane no gutanga ibyo ushoboye byose buri gihe.”
Virgil Van Dijk kapiteni wa Liverpool yavuze ko uyu ari umwaka umugoye cyane muri iyi kipe ariko ko bagomba kubicamo nk’ikipe kandi ko bazakomeza n’ubutaha.
Liverpool kandi yakatishije itike yo gukina Champions League nyuma yo gusoza shampiyona y’u Bwongereza ku mwanya wa gatanu.
Mugenzi we Andy Ribertson na we mu gutebya yagize ati: “Twakabaye twaratwaye ibikombe byinshi byubwngereza iyo bitaba uriya mugabo Pep guardiola”.
Kuva yagera muri Liverpool muri Kamena 2017 Salah amaze gutsindira iyi kipe ibitego 257, naho muri shampiyona y’u Bwongereza Premier League amaze gutsinda 193 ibimugira umukinnyi wa mbere wayitsinzemo ibitego byinshi.

