Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hagaragajwe ko ibikorwa byo kwibuka bidakwiye gufatwa nk’imihango gusa, ahubwo bikwiye kuba umwanya wo kwigira ku mateka no gufata ingamba zo kurinda ko Jenoside yazongera kubaho.
Ni igikorwa cyari cyahuje abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere n’Imicungire y’Abakozi mu Rwanda (RMI), aho bibukaga Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso rwa Ntarama ruzwiho kubika amateka yihariye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gatari Eugene,umuhuzabikorwa mukuru ushinzwe ubushakashatsi n’inama muri RMI, yavuze ko gahunda yo kwibuka mu byiciro byihariye yashyizweho na Leta ifite akamaro gakomeye kuko ifasha Abanyarwanda gukomeza guha agaciro abazize Jenoside no kuzirikana ubuzima bambuwe.
Yagize ati: “Aha hantu hihariye hagaragaza amateka n’ubunyamaswa ndengakamere byakorewe Abatutsi bari bahahungiye bizeye ko bari mu nzu y’Imana ariko bakaza kuhatikirira, nubwo amateka y’aha atwibutsa ubukana n’urwango bagiriwe, adusigira n’umukoro wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”
Yakomeje avuga ko gusura urwibutso rwa Ntarama bitagomba kuba umuhango gusa, ahubwo bikwiye kuba umwanya wo kwibuka mu cyubahiro, kunamira inzirakarengane zihashyinguye no kuzirikana indangagaciro zabaranze.
Ati “Igikomeye kurushaho ni ukwiga ku mateka ya Jenoside by’umwihariko aya hano i Ntarama, kugira ngo dusigarane umukoro wo kurinda aho igihugu kigeze no gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Gatari yanagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi mu mateka ya Jenoside, avuga ko ibikorwa byo kwibuka bikwiye gutuma buri wese atekereza ku ngaruka z’amacakubiri n’urwango, ndetse akumva uruhare rwe mu kubaka ahazaza heza hadashobora kongera kubamo Jenoside.
Umwanankabandi Mathilde uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarukotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA) mu Murenge wa Ntarama, yavuze ko Jenoside yasize abarokotse benshi bafite ibikomere bikomeye by’umubiri n’ihungabana, ndetse ko hari igihe byageze bumva nta cyizere cyo kongera kubaho bafite.
Ati “Twarapfuye turazuka,bamwe tuzuka turi ibisenzegeri bitari bifite icyizere cyo kubaho, ariko turashima ubuyobozi bwiza bwongeye gutuma twiyumva nk’abantu, duhobera ubuzima ndetse dusubizwamo icyizere.”
Yavuze ko gahunda yo kwibuka mu byiciro byihariye ifasha abarokotse kubona abantu baza kubatega amatwi, kubahumuriza no gusobanukirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama.
Ati “Iyo tubona abantu baza kwiga amateka no kuyasobanukirwa, twumva abacu bishwe baruhutse neza kuko bafite ababasura kandi babazirikana.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso zibitse amateka yihariye mu Ntara y’Iburasirazuba. Ruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi bitanu harimo abarenga ibihumbi bitatu biciwe muri Kiliziya ya Ntarama aho bari bahungiye bizeye kurokoka.
Amateka agaragaza ko bamwe mu Batutsi bahiciwe batwikiwe mu biryamirwa baryamagaho, mu gihe abana b’impinja bicwaga babakubise ku nkuta. Mu mwaka wa 1995 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kubungabunga uru rusengero nk’urwibutso rwa Jenoside, kugira ngo amateka y’ibyahabereye azahore yigishwa abazajya bahasura.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abakozi ba RMI banatanze ubufasha ku mubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ufite ibikomere n’uburwayi bumubuza kwibeshaho, bamufasha kubona ubushobozi bwo gukomeza kwivuza no gukurikirana imibereho ye.


