Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryasabye Leta gushyira imbaraga mu kwigisha abagiye gushyingiranwa imbere y’amategeko kuko bizagabanya umuvuduko w’abakomeje gusaba gatanya.
Senateri Dr. Frank Habineza, Perezida w’Ishyaka Green Party, avuga ko umwanya wo kwigisha abagiye gushyingirwa ari muto ku buryo udahagije kugira ngo babe basobanukiwe uburyo bwo gusangira umutungo rusange.
BYbigarutseho mu nama y’Inteko Rusange yahuje abahagarariye abayoboke Ishyaka DGPR hirya no hino mu Turere tw’Igihugu yabereye mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda iherutse kwerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2,674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2,833 mu mwaka wari wabanje.
Kwiyongera k’umubare w’abaka gatanya, ni ikibazo gikomeye ku gihugu kubera ko imibereho myiza y’imiryango ari yo igena ahazaza hacyo.
Dr. Habineza agaragaza ko abantu benshi bashaka kujya mu rushako batabyiteguye cyangwa bakajya mu rushako kubera inyungu runaka ari na yo ntandaro ya za gatanya zikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda.
Agira ati: “Akenshi abahungu ni twe dutangira dusaba abakobwa gushaka, ukabona umukobwa umunsi umwe ugahita wumva umukunze ku buryo mu kwezi gutaha mwakora ubukwe ariko utamuzi.
N’umukobwa akareba umuhungu cyangwa umugabo akavuga ati, uriya mugabo mubonye nazamukuraho iriya nzu, na we akaza atari ukugukunda ahubwo ashaka uriya mutungo.”
Avuga ko mu Itegeko rishya ry’umuryango hashyizwemo uburyo bushya buzajya bugora abantu baza bafite izo nyungu ku giti cyabo, batagamije kubaka umuryango.
Bizajya bibagora ngo ku buryo bitazajya byoroha nibura hadaciyeho imyaka runaka kugira ngo babone gutandukana mu gihe babyifuza.
Ishyaka Green Party rigaragaza ko hari ibyo mu rwego rw’amategeko ariko ko hagomba kubaho no kwigisha abaturage cyane cyane ngo bigakorwa na Leta.
Ubuyobozi bw’iri shyaka bukomeza buvuga ko urwego rw’Umurenge ari rwo rukunze kwigisha abantu bagiye gushakana imbere y’amategeko kandi ngo bigakorwa mu kanya gato, bugasaba ko Leta yakongera igihe cyo kwigisha abagiye gushakana.
Perezida wa Green Party, Dr. Habineza agira ati: “Byari bikwiriye ko habaho gahunda nk’uko muri Kiliziya Gatolika badashobora kukwigisha uwo munsi, bifatamo nibura amezi ngira ngo niba ari 3 bigisha abantu iby’umuryango, hari n’andi madini abikora […].
Tuvuge no muri Leta naho bagashyiraho gahunda kwa kundi bamara ukwezi batangaje na bo nibura bagafata nk’ukwezi bigisha bariya bantu itegeko ry’umuryango, abantu bakajya mu rushako bazi n’icyo bisobanuye, bakanahitamo uburyo bwo gusangira umutungo ariko basobanukiwe ibyo ari byo atari ukuvuga kubihitamo gusa.”
Yagaragaje ko akenshi abantu bahitamo gusangira umutungo rusange batazi n’ibyo ari byo n’icyo bisobanuye mu gihe ngo hariho n’ubundi buryo bugera kuri Bune umuntu ashobora guhitamo.
Akomeza agira ati: “Byose bikeneye kwigishwa abana ariko no mu muryango ababyeyi tukigisha indangagaciro z’umuryango na Leta igashyiramo imbaraga zayo ariko n’amadini akongeramo uruhare rwayo.”
Ikibazo cya gatanya mu Rwanda, giherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga amasengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ ategurwa n’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship.
Yagaragaje ko abantu babana bakwiye kwihanganirana mu rwego rwo kubaka umuryango, bityo ko atumva uko abantu babiri babana bananiranwa.
Ati “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi washyize hamwe birumvikana, ariko babiri? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha abantu babiri umwe muri bo aba yakoze gituma undi amubwira ngo sinkigushaka mvira aha ni iki, haba habaye iki?”
Yakomeje agaragaza ko nubwo haba habaye ikibazo, abantu bakwiye kwicarana bakabicoca aho gutandukana kuko ushobora gusanga ahandi werekeje hariyo ibibazo birenze ibya mbere.
