Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria uzwi cyane mu njyana ya Afrobeats Ayra Starr, yatangaje uko Rihanna yamufashije kongera kwigirira icyizere no kwiyakira dore ko yari amaze igihe avuga ko yiyumva nk’ushaje.
Uwo muhanzikanzi avuga ko ihura rye na Rihanna ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika abifata nk’umugisha kuko kuva bahura mu mwaka wa 2024, yamufashije kurushaho kwiyizera.
Yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 21 Mata 2026, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikinyamakuru cya ‘W Magazine’, avuga ko icyo gihe yari afite ikibazo cyo kwigirira icyizere.
Muri icyo kiganiro Ayra Starr yavuze ko kimwe mu bihe byiza yagiranye na Rihanna harimo ubwo barebanaga indirimbo ze maze Rihanna akajya amwereka ibice akunda cyane mu ndirimbo za Ayra.
Yagize ati: “Ubwo twari twicaye tureba amashusho y’indirimbo zanjye. Akajya anyereka ibice akunda muri zo, ni ibintu byanshimishije cyane kandi birantangaza. Icyo gihe nari mfite ikibazo cyo kutiyakira no kutigirira icyizere, bityo iyo gahunda yagize agaciro gakomeye kuri njye.”
Asoza avuga ko atatinya kuvuga ko yabifashe nk’aho Rihanna yari yatumwe n’Imana ngo agire icyo akosora mu buzima bwe. Agasobanura guhura kwabo bwa mbere nka kimwe mu byiyumviro byiza cyane yagize.
Tariki 23 Ukwakira 2023, ni bwo Ayra Starr yumvikanye avuga ko yiyumva nk’ushaje nubwo yari afite imyaka 22 y’amavuko ndetse ko nubwo yavutse mu kinyajana cya 20, ariko ahura n’abavutse mu kinyejana cya 19 akabona bamurusha itoto ndetse bamurusha ibakwe.
Ni kenshi Ayra Starr yagaragaye mu biganiro bye avuga ko akunda cyane Rihanna, aho akunze kumuvuga nk’uwamuhaye imbaraga akamubera n’icyitegererezo.
