Ayra Starr yateguje Album ya Gatatu
Ibyamamare

Ayra Starr yateguje Album ya Gatatu

MUTETERAZINA SHIFAH

April 19, 2026

Umuhanzi wo muri Nigeria uzwi nka Ayra Starr yateguje abakunzi b’umuziki we ko ateganya gushyira hanze Alubumu ya gatatu.

Ni Alubumu yise ‘Starr Girl”, avuga ko ateganya kuyishyira hanze mu ntangiriro za Nyakanga 2026.

Ni bimwe mu byo Ayra Starr yatangaje ubwo yari mu kiganiro The Jennifer Hudson Show cyabaye tariki 18 Mata 2026, aho yagaragaje ko iyo album ari imwe mu mishinga yamutwaye imbaraga nyinshi cyane.

Yagize ati: “Album yanjye ‘Starr Girl’ izasohoka muri Nyakanga ya2026, ni umishinga nakoze Kandi nishimiye. Nashyizemo umutima wanjye wose, mfite amatsiko y’uko abantu bazayumva.”

Uretse kuba Ayra avuga ko izaba ari nziza kuko yayitayeho, ni Alubum abakunzi be bategerezanyije amatsiko kuko yatangiye kuyiteguza muri 2025, ikaba izashimangira ubudahangarwa bwe mu muziki.

Uwo muhanzi yanavuze ko umwihariko w’iyo Alubumu ari uko yarenze umupaka ntiyibande ku njyana ya Afrobeat yo benshi bamumenyereyemo ahubwo yanagiye mu zindi njyana.

Ayra Starr ateguje Alubumu mu gihe aherutse kwegukana igihembo cya Best International Act mu bihembo bya MOBO Awards, byatanzwe mu ntangiriro za 2026.

Ayra Sta agaragaza iyo Alubumu nk’izaba ikiraro cyambutsa umuziki we ku rwego mpuzamahanga nkuko ari na yo ntego ye.

Ayra Starr avuga ko Alubum ye ya gatatu izaba ari nziza kuko yayishyizeho imbaraga ze zose

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA