Bamporiki Edouard yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nyuma yo kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, ashimangira ko kuzirikana icyizere yari yaragiriwe bizamufasha kurinda icyo yongeye kugirirwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Ukwakira 2026, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize abayobozi bashya mu nzego zitandukanye barimo Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco wahawe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.
Izi nshingano nshya zije nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu .
Mu butumwa yanyujije kuri X, yashimiye Perezida Kagame wongeye ku mugira icyizere ashimangira ko kuzirikana icyizere yari yaragiriwe bizamufasha kurinda icyo yongeye kugirirwa.
Yagize ati “Icyi cyizere cyeze, cyije nkizirikana cyimwe cyangiritse cya gihe, mu cyubahiro cyinshi ngomba isoko icyizere nk’iki cyivomwamo. Icyi nacyo ndacyacyiriye, kuzirikana kimwe cyangirikiye umu, bizampa kurinda icyi cyubu. Biganza byera ineza, nzabatera ishema Mwembi”
Bamporiki Edouard yasimbuye
Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
