Stephen Curry ukinira Golden State Warriors, ntazagaragara ku mukino w’intoranywa muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA All Star Game), kubera ikibazo cy’imvune.
Ni amakuru yatangajwe n’umutoza mukuru wa Golden States Worriors, Steve Kerr, nyuma y’umukino batsinzemo Memphis Grizzlies amanota 114-113 mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026.
Ati: “Ntabwo azakina imikino itaha irimo uwa San Antonio na Boston Celtics, ndetse ntazanakina umukino w’intoranywa [All-Star Game].”
Uyu mukino w’intoranywa uzakinwa ku nshuro ya 74, uhuza abakinnyi beza bo mu makipe yo mu gice cy’Iburasirazuba ndetse n’icy’Iburengerazuba.
Uyu mwaka uteganyijwe tariki 12 Gashyantare 2026 muri Intuit Dome muri Leta ya California.
Stephen Curry yiyongereye kuri Shai Gilgeous-Alexander ukinira Oklahoma City Thunder na we utazakina uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune.
Stephen Curry ni umwe mu bakinnyi bari bitezwe muri uyu mukino, dore ko mu mwaka ushize yabaye umukinnyi mwiza w’Irushanwa MVP ku nshuro ya kabiri.
