Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Siporo

Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

SHEMA IVAN

July 2, 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Guinea amanota 83-69 mu mukino wa mbere wo mu cyiciro cya kabiri mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.

Uyu mukino wa mbere wo mu Itsinda rya gatatu wabereye muri Pavilhao Multiusos de Luanda iherereye mu mujyi wa Luanda muri Angola, kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026. Guinea ni yo yatangiye neza uyu mukino ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Souleymane Boum Jr. na Shannon Evans, itsinda agace ka mbere ku manota 26-17.

Mu gace ka kabiri, u Rwanda rwagarukanye imbaraga nyinshi rugerageza kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Furaha Cadeau de Dieu na Irakoze Hodari Herve. Bagatsinzemo amanota 27-19, ariko Guinea ikomeza kuyobora umukino ku manota 45-41.

Mu gace ka gatatu, Guinea yongereye ikinyuranyo ibifashijwemo na Shannon Evans batsindaga cyane dore ko abasore b’u Rwanda bagowe no kwibona muri aka gace.

Iyi kipe yakomerejeho mu gace ka nyuma irusha cyane u Rwanda birangira itsinze amanota 83-69, rutakaza umukino wa mbere mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027, ndetse ikaba yaratakaje itike nyuma yo gutsindwa imikino yose y’icyiciro cya mbere cyayo.

Souleymane na Tuyizere Uwitoze ni bo binjije amanota menshi (17). U Rwanda ruzagaruka mu kibuga rukina na Tunisia mu mukino wa kabiri mu itsinda uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 3 Nyakanga 2026, saa mbiri z’ijoro.

Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Steve Hagumintwari agerageza kwambura umupira umukinnyi wa Guinea
Irakoze Herve Hodari mu bakinnyi b’u Rwanda ni we wagerageje gutsinda amanota

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA