Batewe impungenge n’amazi ava mu birunga yinjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama
Imibereho

Batewe impungenge n’amazi ava mu birunga yinjira mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

NGABOYABAHIZI PROTAIS

April 23, 2026

Abaturage bo mu Karere ka Burera kimwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Murenge wa Rugarama, bavuga ko batewe impungenge n’amazi ava mu birunga mu gihe cy’imvura, akinjira mu Biro by’Umurenge yamara gusendera agasatira Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama.

Bavuga ko bafite ubwoba ko igihe kizagera uru rwibutso rukangirika cyangwa rukanasenywa n’ayo mazi, bagasaba ubuyobozi kubafasha gushaka umuti urambye.

Umwe mu baturage utuye hafi y’aho hantu, utararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kirekire.

Yagize ati: “Mu bihe by’imvura nyinshi amazi ava mu birunga aza ari menshi cyane, akinjira mu muhanda no mu biro by’Umurenge, hanyuma agakomeza agana ku rwibutso. Turatinya ko igihe kimwe yazarusenya burundu, kuko n’ubusanzwe tumaze kubona ko hari aho rutangiye gusatirwa n’imyuzure.”

Undi muturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we yagaragaje impungenge zikomeye afite, ashimangira ko uru rwibutso rufite agaciro gakomeye ku barokotse n’Abanyarwanda muri rusange.

 Yagize ati: “Uru rwibutso ni amateka yacu, ni ho dushyinguye abacu bazize Jenoside. Iyo tubonye amazi arusatira bidutera intimba n’ubwoba. Turasaba ko ubuyobozi bwadufasha kururinda kuko rushobora kuzangirika tukabura aho twibukira abacu mu cyubahiro.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Burera Niyonizera Méthode na we yemeza ko iki kibazo kibateye impungenge zikomeye, akavuga ko amazi ava mu birunga ashobora guteza iyangirika rikomeye ry’uru rwibutso.

 Yagize ati: “Nka IBUKA, tumaze igihe tubona iki kibazo kandi kiraduhangayikishije. Amazi ava mu birunga aragenda yiyongera uko imyaka igenda ishira, kandi uru rwibutso ruri ahantu hasa no mu manegeka, dukurikije uko amazi agenda arusatira. Turasaba inzego bireba ko iki kibazo cyakwihutishwa kigashakirwa igisubizo kirambye mbere y’uko habaho ibyangiritse bikomeye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yemeje ko iki kibazo bakizi, bamaze kukibona kandi ko hari ingamba zirimo gutekerezwa kugira ngo gikemuke burundu.

Yagize ati: “Twabonye iki kibazo kandi turimo kugishakira umuti. Hari gutekerezwa uburyo bwo gushaka ahantu hatagera amazi atewe n’isuri, hakubakwa urwibutso rwujuje ibyangombwa, rufite ubusitani n’ibindi byose bikenewe kugira ngo abarusura n’abahibukira babone ahantu hatekanye kandi haboneye.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizaganirwaho n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere, Ibuka, AVEGA n’abandi bose bashobora kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirambye. Asaba buri wese gutanga ibitekerezo kugira ngo haboneke ahantu heza, hatekanye kandi hatabangamiye abaza kwibuka.

Guverineri Mugabowagahunde yanasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gukomeza kwiyubaka no gukomeza ubuzima, anasaba abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange gukomeza kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda icyabateza amacakubiri aho cyava hose.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruruhukiyemo imibiri 17 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba ari kimwe mu bimenyetso by’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo, bityo abaturage bagasaba ko rwabungabungwa mu buryo burambye.

Ikindi ni uko Urwibutso rwa Rugarama ruri ku muhanda Musanze- Cyanika
Mu gihe cyo kwibuka abanyarugarama babura aho bahagara kubera amazi y’imvura ava mu birunga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA