Sosiyete ya Leta ishinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions, yatangaje ko biterenze muri Gicurasi 2026, mu mihanda y’Umujyi wa Kigali hazongerwamo bisi z’amashanyarazi 50, mu rwego rwo gukomeza kwagura imihanda yazigenewe gusa hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, yavuze ko ku ikubitiro bisi nshya 20 zikoresha amashanyarazi zizatangira gukoreshwa ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata, ubwo hazaba hatangizwa ku mugaragaro imihanda yagenewe bisi gusa yongerewe.
Yagize ati: “Izindi bisi zirategerejwe mu gihe cya vuba, ku buryo muri Gicurasi umubare wose uzagera hafi kuri 50.”
Izi bisi 20 zizakorera ku mihanda ine izashyirwaho ibisate byagenewe bisi gusa. Iyo mihanda ni Downtown (Mu Mujyi rwgati)–Payage–Kanogo–Rwandex–Sonatube–Giporoso (Ku Cya Mitsingi), Sonatube–Kicukiro Centre–Nyanza gare, Downtown–aho gereza ya 1930 yahoze –Nyabugogo, ndetse na Downtown–Gloria Hotel–City Plaza.
Ibi bije mu gihe Guverinoma iri gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije gushishikariza abaturage gukoresha ubwikorezi rusange.
Rukera yasobanuye ko kugeza ubu, bisi zihaguruka buri minota 10 mu masaha yo kujya ku kazi ariko biteganyijwe ko izo gahunda zizahinduka, aho zizajya zihaguruka buri minota itanu, bitewe n’ikorwa ry’imihanda yagenewe bisi gusa.
Yagize ati: “Iyi mihanda yagenewe bisi gusa izatuma zigenda zihuta kandi zihaguruka kenshi, bityo bisabe kongera umubare wazo.”
Rukera yagaragarije The Newtimes ko izo bisi niziyongera zizafasha kunoza serivisi z’ubwikorezi, kuko kwagura imihanda yagenewe bisi gusa bigamije kugabanya umubyigano w’imodoka no kugira ngo ingendo zorohe.
Yagize ati: “Bisi zizatangira gukoreshwa ku wa Gatanu zizaba zifite n’abakozi bashinzwe gufasha abagenzi no kugenzura ko gahunda z’ingendo zikurikizwa uko ziteganyijwe.”
Mu gihe kirambye, Rukera yavuze ko hari gahunda yo kugura busi za Leta zihagije, mu rwego rwo kugabanya kwishingikiriza ku bisi zikodeshwa mu bashoramari bigenga.
Yagaragaje ko hari intego yo kugera kuri bisi zigera kuri 300, inyinshi muri zo zikoresha amashanyarazi, iyo ntego ikazagerwaho bitarenze muri Kamena umwaka utaha wa 2027.
Izi bisi zizajya zinjizwa mu gihugu mu byiciro bitandukanye, aho izigera kuri 190 bitaganyijwe zizatangira gukoreshwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Yagize ati: “Turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo tugire bisi nyinshi zikoresha amashanyarazi muri sisitemu yacu.”
Yongeyeho ko impinduka ziherutse gukorwa mu mikorere y’ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali zatumye umubare w’ababukoresha wiyongera ku kigero cya 30% ugereranyije n’igihe cyabanjirije Ukuboza k’umwaka ushize.
Rukera yagize ati: “Izamuka ry’ibiciro bya lisansi na ryo riteganyijwe gutuma abantu benshi barushaho kwitabira ubwikorezi rusange, bityo bikadusaba kuba twiteguye neza, dufite bisi zihagije.”