Nyagatare: Harashakishwa uwahaye abaturage inyama z’inka yasaze zikabagwa nabi
Amakuru

Nyagatare: Harashakishwa uwahaye abaturage inyama z’inka yasaze zikabagwa nabi

HITIMANA SERVAND

April 23, 2026

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare buvuga ko hari gushakishwa umuturage witwa Twahirwa Jean d’Amour bakunda kwita Nsabi, wagurishije abaturage inyama z’inka yari yatabwe nyuma yo kugaragaza ko ifite ibisazi ikaruma umuntu, ndetse abariye kuri izo nyama na bo zikaza kubagwa nabi.

Mu cyumweru gishize abaturage bo mu Mudugudu wa Kamati Akagari ka Kamati mu Murenge wa Karangazi  bagurishijwe inyama z’,inka yari yasaze bavuga ko byabagizeho ingaruka bagashima ko ubuyobozi bwabakurikiranye bakavurwa bagakira.

Aba baturage bavuga ko bagurishijwe inyama n’umubazi uzwi ku izina rya Ndabi, nyuma bakaza kumenya ko zavuye ku nka yari yatabwe n’abaganga b’amatungo kubera ko yari ifite ibimenyetso by’ibisazi.

Iyi nka na yo ngo yari yarumwe n’imbwa yasaze na yo irafatwa ndetse  iza kuruma umushumba wahise yihutanwa n’abayobozi mu bitaro bya Nyagatare agakingirwa.

Nyuma yo gutaba iyi nka ngo umwe mu baturage wari usanzwe ari umucuruzi w’inyama yatanze akazi ko kujya kuyitaburura barayimuzanira atangira gucuruza inyama mu baturage ariko biza kumenyekana hakiri kare abaziriyeho bajyanwa kwa Muganga.

Umuturage witwa Hakizimana umwe mu baguze kuri iyi nka yabwiye Imvaho Nshya ati:”Twaguze inyama bisanzwe tutazi ko ari iz’inka yataburuwe. Hari abatangiye kumererwa nabi ariko ubuyobozi buhita buza butujyana kwa Muganga duterwa inshinge ziturinda.

Kuri ubu turi gukira kandi dushima uko twitaweho kuko bigaragaza ko iyo ubuyobozi budatabara hakiri kare hari abashoboraga kubiburiramo ubuzima.”

Uwitwa Uwera utuye mu Kagari ka Kamati wamaze iminsi 2 mu bitaro agaya cyane ibyakozwe n’uwabagurishije inyama,witaye ku nyungu ze atarebye ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ati: “Uriya mugabo yaraduhemukiye cyane.We yari azi ikibazo cy’inyama ari gucuruza yita ku mafaranga akuramo, kurusha ubuzima bw’abaturage bashoboraga gusara cyangwa gupfa.

Yaraziduhaye kandi we n’umuryango we ntibaziryaho.Ni ukuroga! Reba igihombo yaduteye.Twahombye inyama tumara iminsi twivuza tudakora n’izi nshinge duterwa”.

Yongeraho ati: “Nifuza ko yashakishwa yafatwa akaduha impozamarira y’ibyo yaduhombeje abigambiriye. Ubu abantu bamaze iminsi baterwa inshinge zo kubakingira ariko n’abari bagize ibibazo bari koroherwa. Turashima ubuyobozi bwadukurikiranye ndetse n’abaganga bahoraga baza kureba niba nta mpinduka mbi abaziriye bagize.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi Bagabo Antony yasabye abaturage kurya inyama baguriye ahantu hizewe.

Ati: “Umuturage ugura inyama akwiye kuzigurira aho zicururizwa mu buryo buzwi, ku mabagiro yemewe bakizera ubuziranenge bwazo. Abazicuruza mu buryo nka buriya rero bo twababwira ko babicikaho kuko uzabifatirwamo azabihanirwa by’intangarugero.

Akomeza agira ati: “Ubu uriya mugabo wakoze biriya yaratorotse ariko turi kumushakisha kugira ngo abubazwe.”

Dr Ndayambaje Eddy umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare yabwiye Imvaho Nshya ko abakiriwe bose bakingiwe ndetse n’abari bameze nabi ubu bari gukira.

Ati: “Twakiriye abaturage bariye inka yataburuwe, aho icyambere cyari kureba niba inyama bariye zidafite uburozi cyangwa zifite ibisazi bikomoka ku bimenyetso byasanganwe inka yari yarumwe umuntu. Twarabakingiye ndetse harimo babiri bamerewe nabi aho barukaga bagahitwa ndetse bafite umuriro mwinshi ariko ubu bameze neza kandi turacyabakurikiranira hafi. Uwarumwe n’iyo nka na we twaramukingiye”.

Dr Ndayambaje avuga ko abaturage batariye ziriya nyama babizi agasaba ubufatanye n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze ko mu gihe hari inka itabwe kuriya yabanza kwangizwa cyangwa hagashyirwa uburinzi kuko abaturage hari abadaha agaciro amabwiriza aba yatanzwe ku kintu nka kiriya.

Izi nyama z’inka yasaze zagejejwe mu Kagari ka Kamati mu Murenge wa Karangazi zikuwe mu wa Rwimiyaga bahana imbibi ari na ho yari yatabwe.

Bariye inyama z’inka yasaze ikaruma umuntu bibagiraho ingaruka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA