Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17, yatsinzwe na Zambia ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura, isezererwa mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Maroc uyu mwaka, ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mata 2026, ni bwo ku kibuga cyo kuri Levy Mwanawasa Stadium muri Zambia habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rwaratsinzwe na Zambia ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize.
Abangavu b’u Rwanda batangiye neza umukino bidatinze ku munota wa cyenda bafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Uwabeza Sylvia ndetse basoje igice cya mbere iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri u Rwanda ntirwihagazeho ahubwo rwinjijwe ibitego bibiri, harimo icya Faith Kapulungo ku munota wa 74 na Natasha Kasema kuri Penaliti ku munota wa 82.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-1 rusezererwa mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.
Yari inshuro ya mbere u Rwanda rugize Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17, aho abayikinamo barimo abakina mu makipe y’abato n’amarerero atandukanye.
Mu ijonjora rya Kabiri, Zambia izahura na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Comgo yasezereye Djibouti.
Umugabane wa Afurika uri gushaka amakipe atanu azawuhagararira mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17, kizabera muri Maroc, guhera tariki 17 Ukwakira kugera tariki 7 Ugushyingo 2026.


