Mukeshimana Paul w’imyaka 42 akurikiranweho amagambo bikekwa ko arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, yavze ubwo yari kumwe n’abandi ku irondo, bamusabye kujyana na bo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi kuharara, akavuga ngo “ubundi ibi ni ibiki ndaririye ababishe baje bakaharara?” Amaze kubivuga yahise abata kuri iryo rondo arigendera.
Uhagarariye Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Murenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, Ntirenganya François, yabwiye Imvaho Nshya ko abo bari kumwe ku irondo bacyumva ayo magambo uyu mugabo yavuganye uburakari bwinshi, bahise babimenyesha ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Muhororo uru rwibutso rwubatsemo, uyu mugabo wayavuze atabwa muri yombi.
Yagize ati: “Aya magambo nka Ibuka tuyabonamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Yaratubabaje cyane nk’abarokotse bafite abacu barushyinguyemo, kubona ahahagarara akahavugira amagambo adutoneka bene kariya kageni, ngo abatwiciye abacu nibaze babararire? Umuntu w’imyaka 42 wabonye ubukana bwa Jenoside? Turasaba ko nahamwa n’icyaha azahanwa by’intangarugero bikanabera abandi urugero rwo kudakinisha inzibutso zitubikiye amateka y’abacu.’’
Avuga ko ubusanzwe uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 7 038, ku manywa rurindwa n’abazamu babiri nijoro rukarindwa n’irondo. Ntirenganya avuga ko ajya yumva ko hari n’abandi bashyirwa kuri gahunda ngo baharare irondo bakajyayo batabishaka, bavugira mu matamatama basa n’abanga kuharara. Uwo muyobozi yasabye abaturage n’abandi bazamenya amakuru ko uwo bazajya bamenya batanga amakuru kare, agakurikiranwa hakamenyekana impamvu babyanga.
Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kirimbi, Ntawukenabishaka Jean de Dieu, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Macuba ngo ibye bikurikiranwe neza, hameneyekane icyamuteye kwanga kurara irondo ku rwibutso yari anariho, akanahavugira ariya magombo, agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Turasaba n’abandi baturage kwirinda amagambo nk’ariya n’ibikorwa nka biriya bigaragaramo, ingengabitekerezo ya Jenoside, n’undi wese wabitekerezaga akabireka bitaramugiraho ingaruka.”