BNR yahagurutse nyuma y’aho SACCO zibwe miliyoni 400 Frw mu Majyaruguru
Amakuru

BNR yahagurutse nyuma y’aho SACCO zibwe miliyoni 400 Frw mu Majyaruguru

Imvaho Nshya

June 27, 2023

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yahagurukiye ubujura bwibasiye Imirenge SACCO yo mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma y’aho bivugwa ko zimaze kwibwa miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo bujura bwagarutsweho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kamena, mu biganiro byahuje Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye  n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru, byibanze ku mukorere ya SACCO hafatwa n’ingamba zo kuziteza imbere.

Uretse ubujura, banagarutse ku nguzanyo zitinda kwishyurwa, abaturage batitabira kugana SACCO uko bikwiye, amafaranga anyerezwa muri izi SACCO n’ibindi.

BNR ivuga ko kugeza ubu imikorere y’imirenge SACCO mu Ntara y’Amajyaruguru iri ku gipimo cya 67.8% na ho kwishyura inguzanyo bikaba bihagaze kuri 7.5% mu gihe bitagomba kujya hasi ya 5%.

Nk’uko bitangazwa na RBA, ubuyobozi bwa BNR bwaburiye n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bambuye Imirenge SACCO inguzanyo bafashe, ko hari ibihano byabateganyirijwe birimo no kubatangaza muri ba bihemu bagatangira gukurikiranwa.

Iyakaremye Fils ni umucungamutungo wa SACCO ABIHUTA Kinigi mu Karere ka Musanze. Avuga ko gukoresha nabi inguzanyo ari kimwe mu bituma abaturage babagana bambura izi SACCO kuko ngo akenshi bazijyana mu byo batateganyije mu mushinga batanze baka inguzanyo.

Muri iyi Ntara, bivugwa ko SACCO zikigaragaza ibihombo kuko hari abaturage batishyura neza inguzanyo bahawe hakaba harimo na bamwe mu bakozi ba Leta babigiramo uruhare.

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje guhagurukira gukemura ibi bibazo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yavuze ko hari ingamba zashyizweho zigamije gutuma SACCO zikomeza guteza imbere abaturage.

Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa ibigo by’imari biciriritse 95 muri byo 89 ni Imirenge SACCO.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA