Bourbon Coffee yatangije uruganda rw’imigati izacuruzwa ku isoko mpuzamahanga
Imibereho

Bourbon Coffee yatangije uruganda rw’imigati izacuruzwa ku isoko mpuzamahanga

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 1, 2022

Bourbon Coffee isanzwe itunganya ikanacuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga  yatangije uruganda rukora imigati « Bourbon Bakery »  hifashishijwe ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga  ryo  mu Bufaransa. Iyi migati ikazajya icuruzwa mu Rwanda ndetse inoherezwe  mu mahanga.

Umuhango wo gutangiza uru ruganda wabereye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro ku wa Mbere taliki 31 Mutarama 2022.

Umuyobozi Mukuru wa Bourbon Coffee, Nzigira Vincent avuga ko batangira batunganyaga ikawa ariko kuko umuntu ataza ngo afate ikawa gusa  bategura n’ibyo kurya bitandukanye birimo n’imigati n’ibindi.

Akomeza avuga ko ibyo bakoraga bitari ku rwego rwo hejuru ari yo mpamvu bakoze ishoramari  ryisumbuye. Ati : « Twabonye hari imigati ituruka mu Bufaransa n’u Bubiligi  ikaza ihenze kandi abantu bakajya kuyigura ari benshi.  Twaravuze ngo kuki  tutashaka uburyo bwo gukorera iyo migati hano».

Nzigira akomeza avuga ko bazanye  David Boudrot ukomoka mu Bufaransa, inzobere mu gukora imigati akaba afite uburambe bw’imyaka 25 aho ubu arimo kwigisha Abanyarwanda gukora imigati.

Uru ruganda  rufite ubushobozi bwo gukora imigati ibihumbi 35  ku munsi, ndetse bakaba bafite  amoko 62. Umuyobozi Mukuru wa Bourbon Coffee, Nzigira Vincent  avuga ko intego bafite ari ukugurisha imigati mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda nka RDC, Congo Brazzaville Central African Republic n’ahandi kuko akenshi usanga hafi 80% y’imigati yose  bafite ituruka mu Bufaransa no mu Bubligi.

Ati : « Turi hafi yabo byabagabanyiriza urugendo ndetse n’igiciro kizaba kiri hasi ugereranyije n’uko bayiguraga ivuye kure. »

Bourbon Coffee muri rusange irateganya gushora imari ingana na miliyoni 2,5 z’Amadolari y’Amerika  asaga miliyari 2, 5 z’amafaranga y’u Rwanda  ubu bakaba bamaze gutanga agera kuri miliyoni 1,2  z’amadolari y’Amerika akaba asaga miliyari 1,2  z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere  « RDB »,  Niyonkuru Zéphanie yatangaje ko kuba Bourbon Coffee yongereye ishoramari ari byiza kuko bizatuma hari imirimo mishya ihangwa ive ku bantu 175 bakoresha bahe akazi  abandi bagera kuri 200.

Yakomeje avuga ko uru ruganda ruzatuma ba mukerarugendo basura u Rwanda babona ibyo kurya biteguye neza kandi ko bazajya banagurisha ibyakozwe imbere mu gihugu ndetse no hanze bityo ubukungu bw’igihugu buzamuke.

Quentin Dussart wari uhagarariye Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, akaba ashinzwe ibijyanye  n’ubukungu yatangaje ko ari byiza kuba mu Rwanda habonetse uruganda rukora imigati hifashishijwe ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga   byo mu Bufaransa. Yakomeje avuga ko  mu Rwanda hagiye kuboneka imigati myiza kandi ko mu gihe cya vuba izajya no ku isoko mpuzamahanga ikajya ijya mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane nka RDC ndetse n’ahandi mu bindi bihugu by’Afurika.

Umuhango wo gutangiza uru ruganda  wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’ Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam.

Bourbon Coffee yatangiye muri 2007 hagamijwe kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda no kuyongerera agaciro kugira ngo Abanyarwanda bayinywe ndetse inoherezwe  mu bihugu bitandukanye i Burayi, Asia, Amerika n’ahandi muri Afurika.

Kuri ubu Bourbon Coffee ifite ishami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika « USA » ndetse n’ahantu 8 haboneka ikawa y’u Rwanda  muri USA.

TANGA IGITECYEREZO

  • Dusabe
    September 21, 2023 at 12:57 pm Musubize

    Ok nibyiza cyane twishimiye iterambere mwagezeho kd rikaba ridufitiye akamaro gakomeye nk abanyarwa nda ndetse n abanyamahanga 0789670943

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA