Bruno K yagaragaje urwo akunda indirimbo y’Umunyarwandakazi Zuba Ray
Amakuru

Bruno K yagaragaje urwo akunda indirimbo y’Umunyarwandakazi Zuba Ray

MUTETERAZINA SHIFAH

May 15, 2026

Umuhanzi Bruno K wo muri Uganda uri no mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje urukundo akunda indirimbo Ikirezi y’umunyarwandakazi Zuba Ray asaba Abanyarwanda kumufasha kuyisobanikirwa. Ni indirimbo Zuba yise ‘Ikirezi’ yafatanyije na King James ikaba imaze kurebwa n’abasaga Miliyoni imwe mu mezi ane arenga imaze ku rubuga rwa YouTube.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Bruno K yifashe amashusho aririmba iyo ndirimbo asaba Abanyarwanda kumufasha kumenya icyo isobanuye. Yagize ati: “Bantu banjye bo mu Rwanda mumfashe kumenya icyo iyi ndirimbo isobanuye, nkunda iyi ndirimbo cyane.”

Mu bamusubije Zuba Ray yahise amwandikira ahatangirwa ibitekerezo ati: “Ni njye, ndi hano. urakoze kuri urwo rukundo unyeretse. Uganda mbakunda cyane.”

Si ubwa mbere Bruno K agaragaje urukundo akunda Abanyarwanda kuko ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wakoresheje ikiganiro umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyakwindera Gloriose wari uzwi nka Gogo Blood of Jesus, kuko yitabye Imana hashize iminsi mike bakoranye ikiganiro kuri TikTok.

Ni ibintu byamubabaje cyane ndetse afata iya mbere mu gufasha abo bari kumwe gushaka uburyo bamuzana mu Rwanda ngo umuryango we umushyingure mu cyubahiro.

Icyo gihe aherekeza umurambo wa Gogo yatangaje ko muri rusange akunda Abanyarwanda aza kubishimangira ubwo yifashishaga Aline Gahongayire mu gusubiramo indirimbo ‘Ruhanga Ishitwe’ isanzwe iri mu rurimi rw’Ikinyankore bagashyiramo n’urw’Ikinyarwanda. ‘Ruhanga Ishitwe’ ni indirimbo igaruka ku muntu uba asaba Imana ko yabana na we kuko yizera ko ari umwana wa yo, yasohotse tariki 8 Kanama 2025.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA