Bugesera: Abatuye hafi y’ahazabera isiganwa rya ‘Formula 1’ biteze amahirwe menshi
Ubukungu

Bugesera: Abatuye hafi y’ahazabera isiganwa rya ‘Formula 1’ biteze amahirwe menshi

WILSON TWAGIRA

October 29, 2026

Mu myaka ine iri imbere, isiganwa ry’imodoka rya ‘Formula 1’ riteganyijwe kuzabera mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera hafi y’umujyi wa Nyamata mu Ntara y’Uburasirazuba ryitezweho kuzagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abahaturiye mu rwego rw’ubukungu, Ibyo bigaragarira mu mirimo izahangwa, guteza imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo, kunoza ibikorwa remezo n’ibindi.

Nteziryayo Jean Marie Vianney utuye mu Karere ka Bugesera avuga ko Isiganwa rya ‘Formula 1’ rishobora kuzaba amahirwe yo gufasha abaturage kubona uko bihangira imirimo mito, iminini n’iciriritse bishingiye ku gukora ibikorwa bitandukanye, nko gucunga umutekano, ibikorwa by’isuku aho isiganwa ribera, gutwara abantu, gutegura amafunguro, no gufasha mu gutegura ibirori n’ibindi, ibyo bikorohereza abaturage kubona amafaranga yo kwiteza imbere ndetse n’ubuzima bugahinduka.

Ati:  “Nk’ubu twebwe  nubwo dusatira imyaka yo kugera mu zabukuru, mfite icyizere cyuko nibura abana bacu badukomokaho bakwiye gukanguka bagakora, kuko ni bo bagifite imbaraga zo gukora, rero  ririya siganwa rya ‘Formula 1’rije iwacu, ndabagira inama yo kudapfusha ubusa ibikorwa remezo nk’ibi bikomeje kuza mu Rwanda,  urugero ruto naguha, ni uko nk’uriya mushinga w’ikibuga cy’indege iyo witegereje hari akamaro kanini byagiriye abahaturiye kuko hari benshi nari nzi bahaturiye usanga baramaze guhindura ubuzima n’uburyo babayeho kubera  kiriya gikorwa remezo.”

Nkundineza Gaspard w’imyaka 30 usanzwe acuruza serivisi z’itumanaho rya ‘Mobile Money’ na ‘Mituyu’ (Me2U), utuye mu Murenge wa Mayange uhana  imbibi n’uwa Rilima  uzubakwamo  ikibuga kizakira  isiganwa, avuga ko isiganwa rya ‘Formula 1’ rizaza ari nk’imbarutso y’iterambere kubikorera bakiri bato kandi bafite intego yo kugera ku iterambere bifuza.    

Ati: “Ntabwo twapfusha ubusa amahirwe aje adusanga kandi tuyegerejwe na bwa buyobozi buhora butwifuriza ibyiza,  rero serivisi ntanga zo guhererekanya amafranga ava ku mukiliya ajya ku wundi izatuma ngera ku rundi rwego  kuko niteze kuzabona abakiliya badasanzwe kandi niteguye kuzabakira neza.”

Isiganwa rya ‘Formula 1’ ryerekanwa ku mateleviziyo no ku mbuga zitandukanye ku Isi. Ibyo bizatuma Akarere ka Bugesera karushaho kumenyekana, bikaba byakurura abashoramari, ba mukerarugendo n’andi mahirwe y’iterambere.

Abaturiye Akarere ka Bugesera bavuga ko igihe ibikorwa by’ubwubatsi bizaba byatangiye abaturage baho bazabona imirimo myinshi mu bwubatsi bw’umuhanda mugari uri kubakwa ndetse n’indi mito yaba iyatangiye n’iteganywa kubakwa, amahoteli n’ibindi bikorwa remezo bifite uruhare muri uyu mushinga.

Mu gihe ikibuga cyizaba cyatangiye gukora hazabaho imirimo ihoraho mu miyoborere y’ikibuga, umutekano, isuku no kwakira abashyitsi.

Isosiyete n’ishuri rya siporo, Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) bateganya gushyiraho ‘Motorsport Academy’ izafasha urubyiruko rwo muri kariya gace kumenya imirimo itandukanye irimo ubukanishi n’ibindi.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire ku rubuga rwe rwa X aherutse kugaragaza amahirwe ‘Formula 1’ izazanira u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika, binyuze mu marushanwa, imyidagaduro, ubucuruzi, ubukerarugendo, ishoramari, guhanga imirimo no guteza imbere abafite impano.

Inyungu Afurika y’Epfo yakuye mu kwakira F1 mu 1993

Urubyiruko rwo muri Afurika y’Epfo rwabonye amahirwe yo kwiga imyuga ijyanye no gusana imodoka, ubwubatsi, ikoranabuhanga, imicungire y’ibikorwa remezo n’umutekano, byabafashije kubona akazi no kwihangira imirimo.

Abaturiye hafi y’ahabereye isiganwa rya F1 mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gace ka Kyalami bavuga ko icyo gikorwa remezo cyatumye bashobora kubona abakiliya benshi baturutse mu bindi bice by’igihugu no mu mahanga, bituma nk’amahoteli, resitora, amaduka, abashoferi n’abacuruza ibicuruzwa bitandukanye byongereye inyungu binyuze mu kugurisha serivisi n’ibicuruzwa byabo. Icyo gice cyaramenyekanye hanaboneka amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo.

Abaturiye ikibuga bemeza ko hashowe amafaranga mu gusana no kubaka imihanda, kunoza uburyo bwo gutwara abantu no guteza imbere itumanaho. Ibyo bikorwa bishobora no kugirira akamaro abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Afurika y’Epfo iheruka kwakira isiganwa rya ‘Formula 1’ ribarwa muri Shampiyona y’Isi mu mwaka wa 1993, ku kibuga cya Kyalam. Nkuko The business insider Africa yabitangaje, muri rusange, isiganwa rya ‘Formula 1’ ryafashije abaturage batuye hafi y’ahabera isiganwa kubona imirimo, kongera inyungu mu bucuruzi, guteza imbere ubukerarugendo no kunoza ibikorwa remezo n’ibindi.

Imodoka zo mu isiganwa rya Formula 1 (IIfoto: internet)
Igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa ikibuga cyizaberaho isiganwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA