Bugesera – Nyirarukobwa: Imiryango 100 yarazimye ntiharokoka n’umwe
Imibereho

Bugesera – Nyirarukobwa: Imiryango 100 yarazimye ntiharokoka n’umwe

HITIMANA SERVAND

April 22, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bugaragaza ko icyari Selile Nyirarukobwa yo mu Murenge wa Kanzenze, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarimbuwe n’abicanyi, imiryango 100 yari ihatuye nta n’umwe warokotse, yarazimye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko izima ry’imiryango yari ituye Nyirarukobwa bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi yahakorewe. Yagize Ati: “Kuba imiryango yari ituye mu cyari Selile yose yicwa ntihasigare n’umwe biragaragaza ubukana, ubugome n’umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aha. Imiryango yari irimo ababyeyi, abana abahungu n’abakobwa bose bararimburwa ntihasigara n’uwo kubara inkuru. Ni akaga gakomeye ku bacu bishwe bazira ubusa. Ni agahinda ku basigaye barebesha amaso aya mateka.”

Mutabazi akomeza avuga ko ari iby’agaciro kunamira no kuzirikana imiryango yazimye. Ati: “Mu bihe nk’ibi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni iby’agaciro kuzirikana iyi miryango yazimye. Dukwiye kuhababera aho bari babone ko twahabasigariye. Kwibuka iyi miryango ni igikorwa cy’ingenzi mu mitima yacu kuko ntawayirokotsemo n’umwe ngo akomeze izina ry’umuryango. Turibuka mu mwanya wacu no mu mwanya wabo.”

Bamwe mu barokokeye ku Karere ka Bugesera bashima iyi gahunda yo kwibuka imiryango yazimye. Nyamwiza Nadine agira ati: “Hari abo twagiye tunyurana mu makuba akomeye duhigwa, twirukankanwa ku gasozi tudafite gitabara, bamwe bakarimburwa tubibona ukabona uvuyemo urarusimbutse. Aba rero mu gihe imiryango yabo yashize tuzirikana ububabare twasangiye. Ni ingenzi kubunamira tukabatashya, tukabaririra, tukahababera.”

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Bugesera buvuga ko abataragize umuntu urokoka wo kubibuka mu bihe nk’ibi ari inshingano za buri wese kubibuka. Ndizihiwe Blaise Visi Perezida wa kabiri wa Ibuka yagize ati: “Kwibuka imiryango yazimye ni inshingano iremereye kuko bisaba ko Igihugu cyose kiba umuryango wabo. Bari ab’Igihugu, bari abavandimwe duhuje igihugu, ubu rero ni twe duhari mu kimbo cy’imiryango yabo, tubazirikane.”

Mu Karere ka Bugesera hibutswe imiryango isaga 700 yose imaze kubarurwa bikagaragara ko yazimye. Kuri ubu muri Selile Nyirarukobwa hashinzwe ihuriro ry’abize ahahoze hari ishuri rya Nyirarukobwa ryasenywe burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bafasha mu gutegura no kwibuka Abatutsi bahiciwe.

Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ari ingenzi kunamira abadafite uhababera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA