Umukecuru Kamaliza Eugénie, wavutse mu 1953 wo mu Karere ka Nyaruguru, arasaba ubufasha bwo kubona aho aba, nyuma y’imyaka 15 abayeho mu buzima bugoye bwo kubura icumbi rihamye.
Kamaliza, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko amaze igihe kirekire abayeho mu buzima bubi bwo kutagira aho aba hatekanye. Inzu ye yari atuyeho mbere yari ishaje cyane, ku buryo yabonaga ishobora kumugwaho umwanya uwo ari wo wose.
Yagize ati: “Nari mfite inzu ishaje cyane, amategura yaratobaguritse, imvura yinjiraga hose. Nabonye ishobora kungwaho mpitamo kuyivamo njya gukodesha, ariko uko imyaka igenda ishira n’imbaraga ziragabanyuka, nsigara nta bushobozi bwo gukomeza gukodesha.”
Nyuma yo kunanirwa gukomeza kwishyura ubukode, Kamaliza yahisemo kwimukira mu Karere ka Musanze, aho asigaye abana n’umukwe we. Avuga ko amaze imyaka itanu ari ho atuye, ariko akagira ipfunwe ryo kuba aba mu bakwe no kutagira iwe bwite, ibintu bituma ahora yumva atisanzuye.
Yagize ati: “Kubana n’abakwe si ibintu byoroshye, nk’umukecuru ugeze mu kigero cyanjye; nifuza kugira aho mba hanjye, nkabona aho nsazira mu mutuzo. Ubu mbayeho nzerera, nta nzu yanjye ngira.”
Umukobwa wa Kamaliza, Uwizeyimana Judith, na we utuye i Musanze akodesha, avuga ko amaze imyaka itanu akodeshereza nyina, ariko ko bimusaba amafaranga menshi cyane.
Yagize ati: “N’ubwo ntuye i Musanze, nanjye ndakodesha. Iyo ngiye gukodesha bisaba ko mfata inzu nini kugira ngo tubashe kubanamo, kandi amafaranga yayo ararenze. Byari byageze aho nsanga ntakibishoboye neza ndamuzana ngo dukomeze tubane nanjye mukurikirane nk’umubyeyi.”
Akomeza avuga ko mbere nyina yari asigaye wenyine i Nyaruguru, ku buryo yajyaga amusura kenshi cyane cyane iyo arwaye, ibintu byamusabaga amafaranga y’ingendo nyinshi, bituma afata icyemezo cyo kumuzana hafi ye.
Yagize ati: “Namusangaga ari wenyine, arwaye, nza kumuzana hano kuko n’inzu yari igiye kumugwaho. Ariko nta kindi afite uretse inkunga ya buri kwezi ya 12,000 Frw ahabwa n’Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside.”
Uwizeyimana asaba ko nyina yafashwa kubakirwa, kugira ngo azabashe gusaza neza afite aho yita iwe.
Yagize ati: “Icyifuzo cyanjye ni uko bakubakira mama akagira aho aba. Nibura azasaze afite ituze, atari mu bakwe cyangwa mu bukode.”
Gusa Uwizeyimana ashimangira ko bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yabarihiriye amashuri, bikabafasha kugera ku buzima bwiza ugereranyije n’aho bavuye, ndetse na nyina akaba ahabwa inkunga imufasha kubaho.
Yanavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’Akagari ka Ruhengeri, mu Murenge wa Muhoza, aho uyu mukecuru abarizwa kuri ubu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko bukaba bugiye kugikurikirana kugira ngo harebwe icyakorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kayiranga Théobard, yavuze ko bagiye kubanza gusuzuma neza iki kibazo.
Yagize ati: “Turabashimira ku bw’ubuvugizi. Uwo mubyeyi ntabwo twari tuzi ikibazo cye, ariko tugiye kubanza kugenzura niba koko ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanyuma dusuzume uko ikibazo cye giteye, kandi tugiye kumusura.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya neza amakuru, bazamusura bakamwumva, bakanareba niba yakubakirwa cyangwa hagashakwa ubundi buryo bwo kumufasha kubona icumbi.
Yagize ati: “Birashoboka ko twavugana n’aho akomoka, ariko icy’ingenzi ni uko uwo mukecuru azagira amasaziro meza. Umunyarwanda ntakwiye kubura aho aba.”
Kamaliza agaragaza ko ubuzima abayemo bwo kubura aho aba bwamugizeho ingaruka, kuko kuba mu bakwe no kutagira iwe bituma ahora yumva afite ipfunwe.
Nubwo bimeze bityo, aracyafite icyizere ko azabona ubufasha, akabona aho aba hatekanye, agasaza neza mu cyubahiro nk’Umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
