Umukinnyi w’Ikipe ya Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka yasomye ibaruwa y’umwana w’Umunyarwanda witwa Byiringiro w’imyaka 14 wafashijwe kongera kubona neza nyuma y’igihe yari amaze afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso,ubwo yakiraga igihembo cya Sócrates Award 2026.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2026, ni bwo muri Palladium Theatre i London mu Bwongereza hatangiwe ibihembo bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, byatangwaga ku nshuro ya 70 mu mateka.
Mu bihembo byatanzwe harimo Sócrates Award kigenewe umukinnyi wa ruhago wakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abandi no gufasha sosiyete.
Kuri iyi nshuro cyegukanywe na Bukayo Saka kubera ibikorwa by’ubugiraneza akora afatanyije n’umuryango BigShoe, ufasha abana batishoboye kubona ubuvuzi, by’umwihariko abakeneye kubagwa.
Mu butumwa yageneye abitabiriye ibi birori yagarutse ku nkuru ya Biringiro wo mu Rwanda, watangiye kugira ikibazo cyo kutabona neza afite imyaka 12.
Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cy’amaso cyamubuzaga gukurikira neza amasomo no gukina na bagenzi be, nubwo yifuzaga kubaho nk’abandi bana.
Ati: “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”
Uyu mwana yashimiye BigShoe yamufashije kubona ubuvuzi yari akeneye, asobanura ko bwatumye yongera kubona neza no kugira ituze.
Ati: “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo n’abandi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”
Bukayo Saka yatangiye gukorana na BigShoe mu 2022, aho yatanze inkunga yo kuvura abana 120 b’ahitwa Kano muri Nigeria.

