Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Damini Ebunoluwa Ogulu, wamamaye nka Burna Boy, yanditse amateka mu muziki wo ku mugabane wa Afurika nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika ugejeje indirimbo ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Global 200, rumwe mu mbuga zubashywe ku Isi mu gupima indirimbo zikunzwe kurusha izindi.
Burna Boy yabigezeho abikesha indirimbo “Dai Dai” yakoranye n’umuhanzikazi w’Umunya-Colombia, Shakira, aho muri iki cyumweru yahise ifata umwanya wa mbere kuri uru rutonde rushingira ku mibare y’ikorwa ry’indirimbo (streaming) n’igurwa ryazo (sales) yakusanyijwe mu bihugu n’uturere dusaga 200 ku Isi.
Iyi ndirimbo ni yo ndirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, ikaba iri mu ndirimbo zigize album yihariye yasohowe mu rwego rwo kwamamaza no kwizihiza iri rushanwa. “Dai Dai” yakunzwe cyane kuva yasohoka, ndetse yanaririmbiwe mu muhango wo gufungura Igikombe cy’Isi wabereye kuri Sitade Azteca i Mexico City.
Aya mateka Burna Boy yanditse afite uburemere budasanzwe kuko nta wundi muhanzi w’Umunyafurika wari warigeze ayobora Billboard Global 200 kuva uru rutonde rwatangira gusohoka mu mwaka wa 2020. Ni intambwe ikomeye ikomeje kwerekana uburyo umuziki wa Afurika, by’umwihariko injyana ya Afrobeats, ugenda urushaho kwigarurira isoko mpuzamahanga.
Mu myaka ishize, Burna Boy yagiye agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Yegukanye igihembo cya Grammy Awards, yujuje ibitaramo bikomeye birimo Madison Square Garden, London Stadium na Paris La Défense Arena, ndetse indirimbo ze zikomeje kumvwa n’abarenga za miliyoni ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Kuba indirimbo “Dai Dai” yarabashije kugera ku mwanya wa mbere ku Isi ni ikimenyetso cy’uko umuziki nyafurika utagifatwa nk’uw’Akarere gusa, ahubwo wabaye umwe mu nkingi z’ingenzi z’inganda z’umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ntsinzi kandi ni indi ntambwe ikomeye kuri Burna Boy, Shakira ndetse na FIFA, kuko ari bwo bwa mbere indirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi iyoboye urutonde rwa Billboard Global 200, ibintu bishimangira uburyo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi.
NIYIRORA Theogene