Rutahizamu wa APR FC Djibril Ouattara yagizwe kapiteni mushya wayo, aho asimbuye Niyomugabo Claude watandukanye n’iyi kipe. APRFC yabitangaje kuri uyu wa 14 Nyakanga 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gutandukana n’abarimo Niyomugabo Claude wari kapiteni, Ruboneka Bosco wari umwungirije ndetse na Niyigena Clément.
Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara uyimazemo umwaka umwe n’igice, ni we wahawe igitambaro cya Kapiteni wa APR FC, yayigezemo muri Mutarama 2025.
Uyu mukinyi, ni we watsinze ibitego byinshi muri APR FC kuva ayigezemo, aho umwaka w’imikino wa mbere warangiye atsinze ibitego 13 muri Shampiyona, uwa kabiri urangira ari we ubaye rutahizamu mwiza n’ibitego 18.
Azaba yungirijwe na Ronald Ssekiganda wayigezemo muri Kamena 2025 mu gihe Visi Kapiteni wa kabiri ari Nshimiyimana Yunusu uheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri.
APR FC izatangira umwaka w’imikino mushya yitabira CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Iyi kipe izatangira ikina na Gor Mahia yo muri Kenya, ikurikizeho FC Garde Republicaine yo muri Djibouti mu gihe izasoza ikina na Vipers SC yo muri Uganda.


