Patrick Byiringiro wari uherutse kwerekeza muri APR VC avuye muri Kepler VC, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026.
Uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Kepler VC yari ayimazemo imyaka itatu, aho yayifashije gukina mikino ya kamarampaka mu buryo buhoraho.
Yagaragaye mu marushanwa Nyafurika ya Volleyball arimo African Men’s Volleyball Club Championship”, inshuro ebyiri ziheruka arimo n’iriheruka kubera mu Rwanda.
