Thailand: Abahitanywe n’inkongi yibasiye akabari bageze kuri 30
Amakuru

Thailand: Abahitanywe n’inkongi yibasiye akabari bageze kuri 30

KAMALIZA AGNES

July 14, 2026

Inzego z’umutekano za Thailand zatangaje ko umubare w’abamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro yibasiye akabari ko mu mujyi wa Bangkok umaze kugera ku bantu 30 mu gihe abandi 24 bakomeretse, bakomeje kwitabwaho.

Kuri uyu wa Kabiri Polisi yatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza ku byateye iyo nkongi niba ari uburangare cyangwa kutubahiriza amabwiriza.

Iyi nkongi yadutse mu kabari kitwa ‘Rong Beer’ na ‘Ladprao’, gaherereye mu gace ka ‘Chatuchak’ mu mujyi wa Bangkok, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026.

Aljazeera yatangaje ko Guverineri wa Bangkok, Chadchart Sittipunt yabwiye itangazamakuru ko hashyizweho komite z’iperereza ngo hamenyekane ukuri ku byabaye kandi ko hari gukorwa igenzura mu tundi tubari kugira ngo impanuka nk’izo zikumirwe.

Ni mu gihe Umuyobozi wa Polisi muri Thailand, Kittharath Punpetch, yavuze ko ako kabari kari gafite inzira enye zisohoka ariko bishoboka ko hari izari zifunze ari na byo bishobora kuba byaratumye benshi bahasiga ubuzima.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA