Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi yari itwawe na Nkurunziza Fabrice w’imyaka 28, ifite plaque RAF478C, yavaga mu i Tyazo, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yerekeza mu Gatare, Umurenge wa Macuba muri ako Karere, mu ma saa yine z’ijoro rishyira uyu wa 14 Nyakanga 2026, yagonze umumotari witwaga Ishimwe Claude w’imyaka 24, wari uhetse Nsabimana Elie w’imyaka 52 bahita bitaba Imana.
Umuturage witwa Kayigire Elie wahise ahagera, yabwiye Imvaho Nshya uko yamenye iyi mpanuka: Ati: “Twari duhagaze turi 2 tuganira tutarataha tubona imodoka yari igeze mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, irenze gato ikorosi rihari, imaze kurikata si nzi uko byagenze tubona moto yikubise hasi tugiye dusanga ni iyo modoka iyigonze, n’abandi baturage bahita bahagera na Polisi iba irahageze, barebye umumotari n’uwo yari ahetse basanga bapfuye.”
Muhirwa Aimé na we wari uri aho iyo mpanuka yabereye, yavuze ko Polisi ihageze ikabona aba bombi bapfuye, imirambo yahise ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma. Ati: “Imirambo yahise ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma rya muganga, umushoferi ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, imodoka tuyisize aho impanuka yabereye.”
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yabereye mu Murenge wa Kanjongo, Akagari ka Kibogora, Umudugudu wa Kagarama, urenze ikoni rihari, aho iyo modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi yavaga mu i Tyazo yerekeza mu Gatare, imaze gukata ikoni, umushoferi yagenderaga mu gisate cy’umuhanda cy’ibinyabiziga babisikanaga, agonga moto yari iriho abantu 2 bari bagiye kubisikana bahita bapfa.
Yagize ati: “Byaje kugaragara ko uwari utwaye imodoka yari yanyoye ibisindisha, ari yo ntandaro yatumye. Yakomeje agira ati: “Turakangurira abantu kwirinda gukora ibyaha birimo no gutwara ikinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha kuko bigira ingaruka zirimo gukora impanuka, n’ibihano birimo igifungo ku wakoze icyo cyaha.”