Volleyball: Abakinnyi 20 b’Ikipe y’Igihugu y‘abagore bahamagawe 
Siporo

Volleyball: Abakinnyi 20 b’Ikipe y’Igihugu y‘abagore bahamagawe 

SHEMA IVAN

July 14, 2026

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mukino wa Volleyball, Frédéric Guérin, yahamagaye abakinnyi 20 azakuramo abazahagararira u Rwanda mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Kenya kuva tariki ya 23 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2026.

Frédéric Guérin uherutse kwemezwa nk’Umutoza Mukuru w’amakipe y’u Rwanda mu bagabo n’abagore, yahamagaye abakinnyi afatanyije n’abatoza bamwungirije, Hatumimana Cristian na Igihozo Cyuzuzo Yvette.

Ikipe y’Igihugu yaherukaga gukina igikombe cya Afurika mu 2023, icyo gihe basoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gutsindwa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na Cameroun amaseti 3-1. 

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri abakinnyi batangira imyitozo ibera muri Gymnasium ya NPC iherereye i Remera. 

Abakinnyi bahamagawe:

Ndagijimana Iris (Police), Ndagijimana Nancy (RRA), Mpuhwezimana Diane (APR), Uwiringiyamana Albertine (APR), Musaniwabo Hope (Kepler) na Musabyemariya Donatha (Police).

Hari kandi Umutoni Anitha (RRA), Uwiragiye Sandrine (RRA), Dusabe Flavia (Police), Munezero Valentine (APR), Uwase Claire (Police), Nzamukosha Olive (RRA), Tuyishime Angelique (Kepler), Mukandayisenga Benitha (APR) na Tuyishimire Aloysia (RRA).

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA