Byinshi ku ndirimbo ‘Indinde’ ya Mariya Yohana imaze imyaka isaga 30
Imyidagaduro

Byinshi ku ndirimbo ‘Indinde’ ya Mariya Yohana imaze imyaka isaga 30

MUTETERAZINA SHIFAH

November 16, 2026

Indirimbo ‘Indinde’ y’umuhanzikazi w’inararibonye mu muziki nyarwanda, Mariya Yohana, ni imwe mu ndirimbo gakondo zikomeje gukundwa n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, ikabyinwa mu birori bitandukanye nubwo bamwe mu bayumva bibagora kumenya neza amateka yayo n’igihe yakozwe.

Bamwe mu rubyiruko bayikunda bavuga ko bari basanzwe bayumva kenshi, ndetse bakaba bazi amagambo yayo hafi ya yose, ariko bakaba baratekerezaga ko ari indirimbo nshya Mariya Yohana aherutse gushyira hanze.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na bamwe mu bakiri bato bakunda iyi ndirimbo, bagaragaje ko ibashimisha kubera injyana yayo ibyinitse n’ubutumwa bwimbitse buyirimo.

Ngoga Richard yavuze ko akunda cyane ‘Indinde’, ariko ko atari azi ko imaze imyaka myinshi ikozwe, kuko yumvaga ari indirimbo nshya.

Yagize ati: “Ntakubeshye nayumvaga ndetse nkumva ijambo ku rindi, ariko nkumva ari indirimbo nshya aduhaye ikunzwe cyane, cyane ko ari nziza, irabyinitse kandi ifite ubutumwa bwiza.”

Ibyo avuga bishimangirwa na Umwiza Teta Christa, uvuga ko ayikunda cyane ku buryo no mu gihe agiye kuryama abanza kuyumva.

Ati: “Indinde ni imwe mu ndirimbo nkunda cyane, ku buryo ibyo nakwirirwamo byose iyo umunsi wanjye urangiye ngeze ku buriri ndabanza nkayumva mbere y’uko nsinzira. Mariya Yohana yarakoze kudukorera indirimbo igezweho ku buryo n’urubyiruko tuyibonamo.”

Nubwo hari abatekereza ko ari indirimbo nshya, abandi bavuga ko bayimenyereye kuva kera, cyane cyane bayumvanye amatsinda y’abaririmbyi yayisubiragamo.

Tunga yavuze ko yayumvise bwa mbere mu myaka ine cyangwa itanu ishize, ayumvanye itsinda ry’abaririmbyi rya Inzora Band, ku buryo atari azi neza nyirayo.

Ati: “Hashize nk’imyaka itanu cyangwa ine nyumvise. Kuko nyumva bwa mbere nayumvanye Inzora Band, ku buryo wayumvaga bayiririmba ntumenye na nyirayo. Twari tuzi ko iri mu ndirimbo zitazwi ba nyirazo.”

Tunga avuga ko ubutumwa buyirimo abusanishije n’ubuzima busanzwe, cyane cyane inshingano z’abana zo kwita ku babyeyi babo babareze kandi bakabigomwa kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.

Ati: “Iyo uyumva wumva ko yaririmbaga uko umubyeyi yarinze umwana we akamurwanaho, akigomwa kugira ngo agire ibyo ageraho. Niba yarigomwe nawe ukaba ugeze aho agukeneye, nawe ukwiye kumwitaho.”

Yongeyeho ko iyi ndirimbo yamufashije no gusobanukirwa imvugo igira iti ‘Indinda ni kabiri, ndinda Dawe na ndinda mwana’, avuga ko mbere atari azi neza icyo isobanura.

‘Indinde’ yakozwe mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu

Umuhanzi Mariya Yohana avuga ko ‘Indinde’ atari indirimbo nshya, ahubwo ari imwe mu ndirimbo yakoze mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, ariko ikaba yaravuguruwe mu buryo bw’injyana kugira ngo ikomeze kugera ku bantu benshi.

Yasobanuye ko yayikoze mu gihe abana bari bamaze gutsinda urugamba, bakaba barimo kubwira abari barwitangiye ko bazabarinda, nk’uko na bo bari baraharaniye ko bazagira ejo hazaza heza.

Ati: “Indirimbo ni iya kera kuko abana bari bamaze gutsinda urugamba natwe twarakuze, tukababwira ngo bazaturinde. Sinakwibuka neza igihe, ariko ni iy’igihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.”

Mariya Yohana avuga ko iyo abonye urubyiruko ruyibyina bimushimisha, kuko abibonamo ikimenyetso cy’uko rukomeje gukunda umuco n’indirimbo gakondo nyarwanda.

Ati: “Mbona abakiri bato bayibyina, biranezeza cyane. Iyo mbona bayikunze ndanyurwa kuko bakunze gakondo yabo. Uko bazajya bayibyina bajye bibuka ko bariya bantu ndirimba bitangiye Igihugu, bakagiha ubuto bwabo kugira ngo uyu munsi babe bakirimo babyina banezerewe, maze na bo babarinde.”

Yasobanuye ko igihe yayihimbaga yari agamije guhumuriza abari ku rugamba, abizeza ko nubwo bari mu bihe bikomeye, batazabura kubona umunsi w’ibyishimo n’intsinzi bari baharaniye.

Ati: “Twarababwiye tuti nubwo tureba ibirorirori ntabwo bizatuma tureba ibyo birori byabo. Ibyo birori byabo rero ni ugutsinda urugamba, ubundi nkababona baririmba intsinzi.”

Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro ku myaka isaga 40 mu muziki

Mariya Yohana yongeye kuvuga kuri iyi ndirimbo mu gihe hategurwa igitaramo kigamije kumuha icyubahiro no kumushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuziki nyarwan da mu myaka isaga 40 amaze awukora.

Uyu muhanzikazi yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 1985, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Intsinzi’, yabaye nk’ikirango cye mu rugendo rwe rwa muzika.

Indirimbo ze zakomeje kugira umwanya mu buzima bw’Abanyarwanda, cyane cyane izirimo ubutumwa bushingiye ku mateka y’Igihugu, urukundo, ubwitange n’indangagaciro nyarwanda.

Kuba ‘Indinde’ ikomeje kumvwa no kubyinwa n’urubyiruko, nyuma y’imyaka myinshi ikozwe, bigaragaza ko indirimbo zifite ubutumwa bushingiye ku muco n’amateka zishobora kurenga ibihe byazo, zigakomeza gukundwa n’abazikurikiye ndetse n’abazivuka nyuma.

Ni na yo mpamvu Mariya Yohana asaba abakiri bato kujya bibuka ubutumwa buri mu ndirimbo nk’izi, bakamenya ko ibyishimo n’amahirwe bafite uyu munsi bifitanye isano n’ubwitange bw’ababaharaniye.

Tunga avuga ko hari imvugo y’ikinyarwanda yasobanukiwe kubera indirimbo ‘Indinde’

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA