Urukiko rwa Southwark Crown Court rwo mu Bwongereza rwategetse ko umuhanzi w’Umunyamerika, Chris Brown, ahamwa n’icyaha cy’urugomo, rumuhanisha igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni umwanzuro watangajwe kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko uyu muhanzi w’imyaka 37 yemeye icyaha cy’urugomo muri Nyakanga uyu mwaka.
Icyo cyaha cyakozwe ku wa 19 Gashyantare 2023, mu kabari kitwa Tape, gaherereye mu gace ka Mayfair, aho Brown yakubise utunganya indirimbo (producer) witwa Abe Diaw icupa ry’inzoga mu mutwe.
Umucamanza Tony Baumgartner yagaragaje ko nubwo urwo rugomo rwamaze amasegonda atarenze 20, rwari rukomeye kandi rwashoboraga guteza ibikomere bikabije kurusha ibyabaye.
Yongeye ko kuba Chris Brown ari icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye imbere y’amategeko.
Nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha, urukiko rwazirikanye ko Chris Brown afite abana bane, akora ibikorwa by’ubugiraneza ndetse akaba yarubahirije amabwiriza yari yarahawe mu gihe yaburanaga adafunze.
Ku rundi ruhande, umuraperi Omololu Akinlolu w’imyaka 40, wari kumwe na Brown muri urwo rugomo, na we yakatiwe igifungo cy’amezi ane gisubitswe mu gihe cy’umwaka.
Ibihano bahawe bivuze ko batazahita bajya muri gereza, ariko baramutse bahamijwe ikindi cyaha mu mezi 12 ari imbere, bashobora gutegekwa kurangiza ibihano bahawe.
Aba bombi bategetswe kandi kwishyura amande ahwanye n’amapawundi 1 500 buri wese, yo gufasha mu kwishyura amafaranga yakoreshejwe mu rubanza.
Chris Brown azwi cyane mu jyana ya R&B dore ko amaze kwegukana ibihembo bibiri bya Grammy Awards n’ibindi bitandukanye.
