Chris Brown yemeye kujya atanga indezo ya miliyoni 17,8 Frw buri kwezi
Mu Mahanga

Chris Brown yemeye kujya atanga indezo ya miliyoni 17,8 Frw buri kwezi

MUTETERAZINA SHIFAH

November 20, 2026

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yemeye kujya yishyura uwahoze ari umukunzi we, Diamond Brown, ibihumbi 12 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni 17,8 z’amafaranga y’u Rwanda, buri kwezi yo gufasha kurera umukobwa wabo Lovely w’imyaka ine.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’urukiko zabonywe n’ikinyamakuru PEOPLE, uyu muhanzi w’imyaka 37 azajya atanga ayo mafaranga buri kwezi, uretse ibindi bikorwa byo kwita ku mwana yari asanzwe amufashamo.

Mu zindi ngingo z’ayo masezerano, Chris Brown yemeye kwishyura ibirarane by’indezo guhera muri Nyakanga 2026, aho azatanga ibihumbi 25 by’amadolari mu gihe cy’icyumweru kimwe. Yiyemeje kandi guha Diamond Brown ibihumbi 55 by’amadolari yo kumufasha kwishyura amafaranga yakoresheje mu gushaka abamwunganira mu mategeko.

Icyakora, aya ni amasezerano y’agateganyo impande zombi zumvikanyeho mu gihe zitegereje inama yo kuganira no kugera ku mwanzuro wa burundu ku bibazo bisigaye bijyanye no kurera umwana wabo.

Lovely ni umwe mu bana bane Chris Brown afite. Abandi ni Royalty w’imyaka 12, Aeko w’imyaka itandatu na Arrow yabyaranye na Jada Wallace mu 2026.

Uyu muhanzi kandi aherutse guhabwa igihano cy’igifungo cy’amezi umunani n’urukiko rwo mu Bwongereza, kubera uruhare rwe mu gitero cyagabwe ku mugabo witwa Abraham Diaw mu kabyiniro ka Tape gaherereye i Londres muri Gashyantare 2023.

Ku wa 26 Ukwakira 2026, urukiko rwamukatiye icyo gifungo ariko gihagarikwa mu gihe cy’amezi 12. Ibi bivuze ko atazafungwa mu gihe cy’amezi 12, mu gihe azaba yubahiriza ibisabwa n’urukiko kandi atakoze ikindi cyaha.

Chris Brown ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya R&B, wamamaye mu ndirimbo zirimo With You, Forever na Under the Influence n’izindi.

Chris Brown yaciwe Amadolari y’Amerika 12 000 y’indezo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA