Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro Robert McKenna yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, Uwase Louise.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2026, ku biro by’Umurenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Tariki ya 12 Gashyantare 2026, ni bwo McKenna yambitse impeta Uwase. McKenna ni umunyamakuru umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro kuri Magic FM.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko aba bombi bazakora ubukwe ku wa 11 Nyakanga 2026, ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezererana imbere y’Imana.


