Daddy Cassanova yiyambaje RIB kubera uwamwamamaje mu gitaramo batabivuganye
Ibyamamare

Daddy Cassanova yiyambaje RIB kubera uwamwamamaje mu gitaramo batabivuganye

MUTETERAZINA SHIFAH

October 26, 2026

Umuhanzi Manzi Kalisi Daddy wamamaye nka Daddy Cassanova yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ubufasha ku kibazo cy’uwakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo batarabiganiriyeho.

Uwo muhanzi yagaragaje ikibazo cye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasabye RIB kumugira inama ku nzira yakurikiza kugira ngo ikibazo cy’ikoreshwa ry’izina rye mu kwamamaza igitaramo gikemuke.

Mu butumwa yandikiye uru rwego, Daddy Cassanova yavuze ko hari umuntu ukora akazi ko kuvanga umuziki (umu-DJ) ukorera mu Rwanda uri gukoresha izina rye mu kwamamaza igitaramo atamuhaye uburenganzira.

Yagize ati: “Muraho, nitwa Manzi Kalisi Daddy, mu mwuga w’umuziki nkaba nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi nyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Canada. Ndifuza kubagezaho ikibazo cy’umu-DJ ukorera mu Rwanda uri gukoresha izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntamuhaye uburenganzira. Ni izihe nzira nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke?”

RIB yamusubije imubaza niba yari yamaze gutanga ikirego. Daddy Cassanova asubiza avuga ko itsinda rimuhagarariye ryamaze kohereza ubutumwa kuri E-mail ya RIB burimo ibimenyetso bifitanye isano n’iki kibazo.

Iki kibazo cyavutse nyuma y’uko uyu muhanzi atangaje ko atazitabira igitaramo yari yatumiwemo, giteganyijwe kubera i Kigali, muri Atelier du Vin ku wa 30 Ukwakira 2026.

Iki gitaramo cyateguwe na All Events Kigali, kikaba cyaratumiwemo abandi bahanzi n’abavanga imiziki barimo Logan Joe, Shemi, Kevin Klein, DJ Tyga na Joxy Parker.

Daddy Casanova yitabaje RIB ku kibazo cy’wamwamamaje mu gitaramo atamubajije

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA