Umuhanzi Davido wo muri Nigeria, akomeje gushaka amahirwe yo kwegukana ibihembo bya Grammy, aho yatanze alubumu n’indirimbo bye bitandukanye kugira ngo bisuzumwe mu byiciro birindwi by’ibyo bihembo bizatangwa mu 2027.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Post kibitangaza, Davido akoze ibyo mu gihe icyiciro cya mbere cy’itora ry’abazahatanira ibihembo bya Grammy 2027 giteganyijwe kuva ku wa 12 kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026.
Davido yatanze alubumu ye yise ‘Oriade’ kugira ngo isuzumwe mu byiciro bine birimo alubumu nziza y’umuziki mpuzamahanga (Best Global Music Album), igifuniko cyiza cya alubumu (Best Album Cover), alubumu yakozwe neza mu majwi (Best Engineered Album – Non-Classical) na alubumu nziza y’umwaka (Album of the Year).
Indirimbo ye B4 B4 yakoranye na Fola na Mayorkun, na yo yayitanze mu byiciro bitatu birimo indirimbo nziza y’umuhanzi nyafurika (Best African Music Performance), amajwi yafashwe neza (Record of the Year) n’indirimbo nziza y’umwaka (Song of the Year).
Indi ndirimbo yatanze ni ‘Nakupenda’, yakoranye na TxC mu 2025, mu byiciro bya Best African Music Performance no mu cyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the Year), Yanatanze iyitwa ‘Le Show’ yakoranye na French Montana na Ayra Starr mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umuhanzi nyafurika, mu gihe iyitwa ‘I Know Who I Be’ yayitanze mu cyiciro cy’amashusho y’indirimbo meza (Best Music Video).
Mu 2024, yahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Global Music Album akoresheje alubumu Timeless, Best Global Music Performance binyuze mu ndirimbo Feel na Best African Music Performance akoresheje Unavailable yakoranye na Musa Keys.
Mu 2025, yahatanye mu cyiciro cya Best African Music Performance binyuze mu ndirimbo Sensational yakoranye na Chris Brown na Lojay, naho mu 2026 ahatanira igihembo muri icyo cyiciro akoresheje ‘With You’ yakoranye na Omah Lay, ariko ntiyahirwa.
Nubwo Davido yatanze ibikorwa bye mu byiciro birindwi ngo bisuzumwe muri Grammy 2027, bigaragaza ko akomeje gushakisha amahirwe yo kwegukana ibyo bihembo, dore ko inshuro eshanu amaze kubihataniramo kuva mu 2024 kugeza mu 2026 nta na rimwe yigeze abitsindira.
Biteganyijwe ko ibihembo bya Grammy bizatangwa ku nshuro ya 69 mu birori bizaba tariki 7 Gashyantare 2027.
