Deogratius Ndejembi yagizwe Visi Perezida mushya wa Tanzania
Siporo

Deogratius Ndejembi yagizwe Visi Perezida mushya wa Tanzania

SHEMA IVAN

August 29, 2026

Deogratius Ndejembi yagizwe Visi Perezida mushya wa Tanzania, asimbuye Emmanuel John wari uherutse kwegura kuri uwo mwanya ndetse agahita anirukanwa mu ishyaka rya CCM ashinjwa imyitwarire mibi.

Ni nyuma ko kurahira kwe mu muhango wabereye mu Mujyi wa Dodoma, uyoborwa na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026.

Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko Ndejembi yatoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwe, ubunararibonye mu buyobozi, imyitwarire, ubunyamwuga ndetse n’imbaraga z’urubyiruko.

Ati: “Umwanya w’ubuyobozi ni icyizere uba ugiriwe. Umwanya twaguhaye si ubwami; ni inshingano. Korera Abanya-Tanzania bose utitaye ku bibatandukanya.”

Yamusabye gukomeza kwigira ku bandi bayobozi no gukoresha ubunararibonye afite mu nyungu z’igihugu, agaragaza ko Abanya-Tanzania bamutezeho ubudahemuka, ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubwenge n’ubunyamwuga.

Perezida Samia yanibukije Ndejembi ko Guverinoma ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibyo CCM yemereye abaturage, gahunda y’iterambere kugeza mu 2030 ndetse n’icyerekezo cy’igihugu cy’imyaka 25.

Deogratius Ndejembi yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingufu.

Deogratius Ndejembi yarahiriye kuba Visi Perezida mushya wa Tanzania
Deogratius Ndejembi yasabwe gufasha ishyaka rya CCM gushyira mu bikorw ibyo bemereye abaturage mu matora ya 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA